Nigeria: Rurageretse hagati y’ibyamamare mu muziki Davido na Tiwa Savage!
Polisi ya Nigeria irimo gukora iperereza kuri Davido, umuhanzi w’injyana ya Afrobeats, nyuma y’uko mugenzi we Tiwa Savage amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho.
Ibinyamakuru muri Nigeria bivuga amakimbirane hagati y’aba bahanzi bakomeye yatangiye mu kwezi gushize, nyuma y’uko Tiwa ashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe n’umwe mu bagore babyaranye na Davido witwa Sophia, uyu ngo banasanzwe bafitanye ubucuti.
Mu kirego yahaye polisi cyatangajwe n’ibinyamakuru byinshi muri Nigeria, Tiwa Savage avuga ko Davido yarakajwe n’iyo foto, avuga ko ari ubushotoranyi kuri we; aho ngo Davido yasubije kuri iyo foto avuga amagambo akojeje isoni, y’ubugome kandi y’ibitutsi kuri we, anamushinja kohereza abantu kumuburira ngo yitonde i Lagos; ibyo abona nko kugeramira ubuzima bwe, no kwibasira ubuzima bwite bwe.
Umuvugizi wa polisi ya Lagos, Benjamin Hundeyin yemereye ikinyamakuru Punch News ko bakiriye ikirego cya Tiwa kandi ko batangiye iperereza.
Davido na Tiwa bari bazwiho kuba inshuti mu myaka myinshi, aho n’abana babo Imade Adeleke na Jamil Balogun bigaga mu ishuri rimwe kandi kenshi babaga bari kumwe, ni mu gihe Davido ntacyo arasubiza kuri ibi birego bya Tiwa, gusa ariko kuva mu mpera z’icyumweru (weekend) gishize, ibi byamamare ntawe ugikurikira undi kuri Instagram.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!