Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

'Imyaka itanu'; urugendo rwa Mr Fresh ukomeje kuzana itandukaniro

'Imyaka itanu'; urugendo rwa  Mr Fresh ukomeje kuzana itandukaniro

Umuziki w'u Rwanda ukomeje kugaragaza ko hari impano nyinshi z'abakiri bato bato bazamuka, ari naho Joseph Ndagijimana uzwi nka 'Mr Fresh' akomeje kugaragaza itandukaniro mu injyana nka Afro beat, RnB na Hip Hop akunda kwandika, aho agiye gushyira hanze iyo yise ''Imyaka itanu'.

 

Mr Fresh umusore ukiri muto usoje amashuri yisumbuye, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2019; aho yakuze akunda imiziki bisanzwe byanatumye yumva nawe ashobora kuwukora.

 

Mu gutangira, Mr Fresh yatangiye asubiramo injyana z'abahanzi ashyiramo amagambo ye ibizwi nka 'Songs Cover', nyuma asanga bishoboka ko yakwandika indirimbo ze ku giti cye.

 

Ati:

"Nakuze nkunda kumva umuziki bisanzwe, ariko akaba ari kimwe mu byo mpa umwanya wanjye cyane, bitabujije ko nanakundaga amasomo no gufasha Umubyeyi wanjye. Bigeze 2019 numvise muri njye nibwo natangiye gukora 'covers' z'indirimbo nka Catherine ya Bruce Melody, Haso ya Kenny Sol n'izindi; binatuma ntangira gutekereza kwandika indirimbo zanjye bwite."

 

Mr Fresh uri hafi kuzuza imyaka 20 y'amavuko, avuga ko mu mwaka wa 2020 ari bwo yanditse indirimbo ye ya mbere yise "Ibogari" yakunzwe na na Mama we uzwi nka 'Maman Gatoya' ucuririza imbaho muri ADARWA mu Gakinjiro ka Gisozi; aza gukomereza ku zindi nka 'Amabara', 'Mon Bébé', 'Amazi', 'Ku cyapa', 'Ako kantu', 'Properly' ndetse na 'Pou me you love'

 

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Mr Fresh agiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Imyaka itanu'; aho Mr Fresh yashatse kugaragaza ibyo yahuriyemo nabyo mu rugendo rwe rwa muzika.

 

Ati: "Nahuriyemo na byinshi byiza ndanezerwa nk'umuhanzi ukora ibintu nkunda n'ubwo ntabonagamo ubushozi (amafaranga) ngo bimfashe gukomeza ariko sinacitse intege. Nshimira cyane Umubyeyi wanjye (Maman) wamfashije akaba nubu amfasha muri uru rugendo. Ikindi nishimira kubona hari abantu bakunda ibyo nkora."

 

Mr Fresh usanzwe uzwi no mu kwandikira indirimbo abahanzi batandukanye, avuga kandi ko mu rugendo rwe rwa muzika yahuye n'imbogamizi zo kubura ubushobozi n'ubufasha bw'itangazamakuru mu kumenyekanisha imapano ye, agasaba buri wese ufite uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda kumufasha kugeza kure ibihangano bye; akanasaba Abanyarwanda muri rusange gukurikira ibikorwa bye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze (Mr Fresh $$ kuri YouTube, @mr______fresh kuri Instagram, @MrFreshbadband kuri TikTok na @Ni Mr Fresh kuri Facebook).

 

Umva unarebe indirimbo lyrics z'indirimbo 'Imyaka 5' by Mr Fresh: https://youtu.be/51hfXiRVZq8?si=7iRPMI_fAQAozPxY

 

 

'Imyaka itanu'; urugendo rwa  Mr Fresh ukomeje kuzana itandukaniro
'Imyaka itanu'; urugendo rwa  Mr Fresh ukomeje kuzana itandukaniro

Comment / Reply From