Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Dr Utumatwishima wahoze ari Minisitiri arasaba RIB gukurikirana abarimo Yago na M Irene

Dr Utumatwishima wahoze ari Minisitiri arasaba RIB gukurikirana abarimo Yago na M Irene

Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wigeze kuba Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, yasabye Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana abantu 4 barimo Yago na M Irene, kubera ibyo bamaze iminsi batangaza ku mbuga nkoranyambaga.

 

Abo Dr Utumatwishima wari Minisitiri ufite urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi asabira gukurikiranwa ngo harebwe niba nta byaha barimo gukora harimo Umunyamakuru kuri YouTube akaba n'umuhanzi,  Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, hakaba uwiyita Godfather kuri X, Umunyamakuru kuri YouTube Murindahabi Irene uzwi nka M Irene, Umuhanzi unanyuza ibiganiro kuri YouTube, Hahirwabasenga Timothé uzwi nka Sky 2 n'abandi.

 

Ibi Dr Utumatwishima yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, aho abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter yagize ati:

"Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n'inyangarwanda narikanze. Yago, Godfather, M Irene, Sky 2, etc; Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho.

@RIB_Rw: Muturebere ko nta byaba barimo gukora "

 

Ibi bije nyuma y'uko hamaze iminsi havugwa ubwumvikane buke hagati ya Yago, M Irene, Godfather, Sky 2 n'abandi, aho bagiye bumvikana baterana amagambo arimo n'irondakarere babinyujije ku miyoboro itandukanye y'imbugankoranyambaga irimo YouTube n'indi nka X yahoze yitwa Twitter.

Dr Utumatwishima wahoze ari Minisitiri arasaba RIB gukurikirana abarimo Yago na M Irene

Comment / Reply From