Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Abahanzi nyarwanda bane biyongereye mu bazasusurutsa abazitabira ‘Tour du Rwanda Festival’

Abahanzi nyarwanda bane biyongereye mu bazasusurutsa abazitabira ‘Tour du Rwanda Festival’

Kuri uyu wa Kabri tariki 13 Gashyantare 2024, abashinzwe gutegura ‘Tour du Rwanda Festival’ batangaje ko abahanzi batatu biyongereye mu bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bizagenda biba ahasorezwa uduce twa Tour du Rwanda 2024 izaba hagati ya tariki 18-25 Gashyantare.


Ni nyuma y’iminsi mike hemejwe abahanzi batanu barimo Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit; gusa kuri ubu hiyongereyemo Niyo Bosco, Kenny Sol, Afrique na Danny Vumbi, aho abo bose uko ari icyenda bazitabira ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’, bakaba bitezweho gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare mu bitaramo bine bizazenguruka Igihugu.


Uhujimfura Jean Claude uri gutegura ibi bitaramo, avuga ko aba bahanzi bari barumvikanye ariko bagitegereje kurangiza ibiganiro na MTN Rwanda yinjiye mu baterankunga, bityo nyuma yo kubona ubushobozi bakaba aribwo bafashe icyemezo cyo kubongeramo.


Biteganijwe ko igitaramo cya mbere kizaba tariki 19 Gashyantare 2024 i Huye, icya kabiri kibe tariki 21 Gashyantare 2024 i Rubavu,tariki 22 Gashyantare 2024 bibere i Musanze, mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 25 Gashyantare 2024.


Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu "Tour du Rwanda 2024" rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

 

Comment / Reply From