Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Christian Nsabimama, umusore urimo kuzamuka cyane mu guhimba, kwandika no kuvuga imivugo

Christian Nsabimama, umusore urimo kuzamuka cyane mu guhimba, kwandika no kuvuga imivugo

Nk’uko bitangiye kugaragara ko ubusizi mu Rwanda bugenda bufata indi ntera, hanagaragara impano nshya mu bana bu Rwanda mu bijyanye no guhimba, kwandika no kuvuga imivugo.


Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe Christian Nsabimama, umusore mushya uri kuzamuka mu ntera cyane mu kwandika, no gutunganya imivugo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.


Uyu musore yamenyekanye cyane akiri mu mashuri yisumbuye ubwo yatsindaga amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu bijyanye no kuvuga, kwandika no gutunganya imivugo muri Gashyantare 2019.


Christian akimara gutsinda ayo marushanwa, umuyobozi wa Transpoesis mu Rwanda Dr. Andrea, ukomoka mu Busuwisi, yamwijeje ko ubwo azaba arangije amashuri ye akifuza gukorana na bo, ntakabuza ahawe ikaze, bityo bidatinze mu ntangiriro za 2020 agirana imbanzirizamasezerano (probation contract) na Transpoesis, yo kuzajya ayandikira imivugo, akanayitunganya mu buryo bw’amashusho dore ko anabifitiye impamyabumemyi yakuye muri KIAC (Kigali International Art College).


Ibi byatumye azamuka mu ntera aho asigaye akora imivugo akayandika, akanayitunganya afatanije n’itsinda ayobora muri Transpoesis-Rwanda, ndetse abamuzi bemeza ko ari umwe mu bahanga bakomeye ku bijyanye no kwandika imivugo, dore ko yamenyekanye cyane nk’uwagize uruhare runini mu iyandikwa ry’igisigo cyitwa “Imana ya Sembwa” cyasohowe n’umusizi Bahati Innocent wakoreraga muri kompanyi yitwa Transpoesis-Rwanda.


Kanda hano urebe igisigo “Imana ya Sembwa” cyatunganyijwe na Christian Nsabimana, kigakorwa na Innocent Bahati “Rubebe”>>> https://www.youtube.com/watch?v=8xV77bNbsg4

Christian Nsabimama, umusore urimo kuzamuka cyane mu guhimba, kwandika no kuvuga imivugo

Comment / Reply From