Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

‘TINYUKA TALENT SHOW’ igiye kugira impamo inzozi z’Urubyiruko rufite impano

‘TINYUKA TALENT SHOW’ igiye kugira impamo inzozi z’Urubyiruko rufite impano

‘TINYUKA TALENT SHOW’ ni amarushanwa y’abanyempano batandukanye harimo abafite impano yo kuririmba, gusetsa, gukina filime, kubyina ndetse n’abafite impano yo gucuranga; aho aya marushanwa agiye kuba ku nshuro yayo ya mbere.


Ni amarushanwa yateguwe na Kompanyi yitwa Lucky Entertainment itari imenyereweho gutegura amarushanwa nk’aya hano mu Rwanda.


‘TINYUKA TALENT SHOW’ bavuga ko ari amarushanwa aje kugaragaza impano z’abana b’Abanyarwanda, ngo kuko mu Rwanda hari Abanyempano benshi ariko batabona aho bazerekanira.


Aya marushanwa yateguwe n’umwe mu basore basanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda bakunze kwita Lucky Promoter, akaba anazwiho gushakira Abahanzi batandukanye akazi ko kubashakira aho baririmba mu tubari no mu bindi bitaramo bitandukanye.


Avuga ko iki gitekerezo yari akimaranye igihe ariko yarabuze ubushobozi bwo kubikora, akaza kugira Imana akabona umugiraneza wemera kumufasha ngo iyi gahunda ayishyire mu bikorwa.


Lucky Promoter yifuza ko iri rushanwa ryajya riba kenshi mu biruhuko by’abanyeshuri, ngo kuko abana baba bakeneye kugaragariza ababyeyi babo impano bafite ariko bakabura uko babibereka bitewe n’amasomo.


Ikindi avuga ko hamaze kwiyandikisha Abanyempano basaga mirongo irindwi (70), biteguye guhatana muri ‘TINYUKA TALENT SHOW’ igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere; ni mu gihe uwiyandikisha ahamagara cyangwa akandika ubutumwa bugufi (SMS) na WhatsApp kuri nimero 0789759752.


Avuga ko muri aba banyempano bazahatana, batatu ba mbere aribo bazabasha guhembwa kuko ubushobozi budahagije bwo kuba yahemba buri mwana witabiriye, ariko akavuga ko nagira amahirwe bikagenda neza, ubutaha hazajya hahembwa abarenze abo batatu; agasoza azaba abanyarwanda kumushyigikira muri iki gikorwa.


Ni mu gihe abazahatana bazatorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga baciye kuri Website www.ityazo.com, habarwe ayo majwi noneho nyuma tariki 27/10/2024 hazabeho kongera gutora hifashishijwe akanama nkemurampaka (Judges); igikorwa kizabera muri Connect Villa iherereye Kacyiru, MINAGRI ku muhanda KG 586 ST.

 

‘TINYUKA TALENT SHOW’ igiye kugira impamo inzozi z’Urubyiruko rufite impano
‘TINYUKA TALENT SHOW’ igiye kugira impamo inzozi z’Urubyiruko rufite impano

Comment / Reply From