Abantu 12 biganjemo abagore yabanzaga gusambanya nibo uzwi nka Kazungu akurikiranweho kwica akanabahamba
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Mudugudu wa Gishikiri, Akagari ka Busanza mu Karere ka Kicukiro.
RIB ibinyujije ku Rukuta rwayo rwa X, rwahoze ruzwi nka Twitter, uwo mugabo yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikorera muri aka gace, ndetse ko kuri ubu afunze mu gihe iperereza rikomeje.
Ubutumwa bugira buti:
"Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha."
RIB yashimiye abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza binyuze mu gutanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.
Hamaze gutahurwa imirambo igera kuri 12 yiganjemo iy’abagore yabanzaga gusambanya!
Ni mu gihe hari amakuru aturuka mu Mudugudu wa Gishikiri, Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, aho uyu mugabo ukekwa yari acumbitse, avuga ko byatahuwe nyuma y’uko atanishyuraga nyir’inzu, yajyanwa ku Murenge akaniyemerera ko yica abantu, aho yavugaga ko yishe abagore 5 ndetse n’umugabo umwe yambuye irangamuntu ngo ajye ayigenderaho, ariko inzego z’umutekano zigiye gucukura zibona abagera kuri cumin a babiri, bigakekwa ko bose hamwe ari 19.
Icyaha ukekwa akurikiranyweho ni ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!