Dark Mode
  • Saturday, 04 May 2024

Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu

Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, bwashimiye abakinnyi batatu ku rugare rwabo mu ikipe y’Igihugu ubwo bari bakiyikinira.


Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, ubera mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisigara nyuma yo gusoza shampiyona ya 2022/2023 yegukanywe na REG VC mu bagabo, mu gihe mu bagore shampiyona yegukanywe na APR WVC.


Me Ngarambe Raphaël uyobora FRVB ari kumwe n’abandi bafite aho bahuriye n’umuryango wa Volleyball, bahaye ishimwe abahoze bakinira ikipe y’Igihugu mu myaka yashize; barimo Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, wari ahagarariye bagenzi be barimo Yakan Lawrence na Karera Emile uzwi nka Dada bose baherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu.


Gasongo yahawe imyenda yanditseho nimero 11 yambaraga akiri mu kibuga, ariko ubuyobozi bumubwira ko buzahora buzirikana umusanzu we mu mukino wa Volleyball by’umwihariko mu ikipe y’Igihugu, dore ko yayikiniye mu myaka 12 (2009-2021), kuri ubu akinira APR VC, akaba yarananyuze mu makipe nka REG VC, Gisagara VC n’izindi.

 

Ni mu gihe Karera Emile Dada we yahagaritse gukina umukino wa Volleyball burundu, aho ubu asigaye yibera muri Canada, naho Yakan Guma Lawrence nyuma yo guhagarika gukina ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yinjiye mu mwuga wo gutoza.

 

Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu
Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu
Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu
Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu
Volleyball: FRVB yashimiye abakinnyi basezeye mu ikipe y’Igihugu

Comment / Reply From