Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!

Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!

Kuri uyu wakabiri taliki ya 23 Mutarama 2024, Mukunzi Christophe wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze yarwo muri Afurika, Aziya ndetse n’Uburayi yasezeye gukina uyu mukino nk’uwabigize umwaga, aho yanamaze kwerekeza muri Canada gukomerezayo ubuzima.

Mu ibaruwa yanditse asezera, Mukunzi w’imyaka 35 yashimiye cyane Abakinnyi bakinanye, Abatoza, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bose bamukunze bakanamushyigikira mu rugendo rwe rwo gukina Volleyball, asoza avuga ko Volleyball itazamuva ku mutima kandi ko azakomeza gukorera igihugu cye nka zimwe mu ntego yari afite agitangira gukina uyu mukino.

Mukunzi Christophe yabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Volleyball yatangiye gukina akiri muto, aho uretse mu Rwanda yanakinnye igihe kirekire ku mugabane w’iburayi ndetse no muri Afurika y’amajyaruguru cyane mu bihugu by’abarabu ndetse no muri Aziya.

Urugendo rwe nk’umukinnyi rwatangiye mu mwaka wa 2007 ubwo yari agiye mu cyiciro cya kabiri cy’Amashuri yisumbuye muri ISETAR, aza kubengukwa n’Umutoza Nsengiyumva Jean Marie watozaga Kigali Volleyball Cluba atangira kuyikinira mu 2008, aho yayimazemo imyaka ibiri akanayihesha ibikombe bya ‘Carre d’AS’ n’icya ‘KAVC Memorial Tournament’ begukanye bakuye i Kampala muri Uganda mu 2009.

Mu 2010 Mukunzi yerekeje muri Tarsana Club yo muri Libya ariko ntiyayitindamo kuko yahise agaruka muri KVC kubera ibibazo by’intambara, mu 2011 yerekeza muri Blida Club yo muri Algeria ayikinira umwaka umwe mbere yo kujya muri Al Arabi Sports Club yo muri Qatar nayo yamazemo umwaka umwe.

Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe arimo El Fanar Ain-Azel Club yo muri Algeria, Payas Belediye Sport Club yo muri Turukiya, Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria na Al-Mooj VC yo muri Arabie Soudite; ni mu gihe mu 2017 yagarutse mu Rwanda asinyira Gisagara VC ayikinira umwaka umwe, ayivamo yerekeza muri REG VC nayo yakiniye umwaka umwe mbere yo kujya muri UTB VC yamazemo umwaka umwe, yerekeza muri APR VC nayo ayivamo yerekeza muri KVC yamuzamuye ayikinira umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Kepler College yaherukagamo.

Mukunzi Christophe yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball igihe kinini, dore ko ariwe mukinnyi wayoboye bagenzi be mu ikipe y’igihugu akiri muto kurusha abandi kujyeza muri 2021 ubwo yahamagarwaga bwa nyuma mu ikipe y’Igihugu yitabiriye igikombe cy’Afurika cyabereye i Kigali mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi abenshi bavuga ko batazibagirwa Mukunzi mu 2011 ubwo yayoboraga bagenzi be bagatsinda Kenya ku mukino wa nyuma amaseti 3-2, maze u Rwanda rukegukana igikombe rukanakatisha itike yo gukina imikino ya Afurika (All African Games); umukino wanarebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Amwe mu mafoto:

Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!
Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!
Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!
Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!
Urugendo rwa Mukunzi wamamaye muri Volleyball y’u Rwanda no hanze wamaze gusezera uyu mukino!

Comment / Reply From