Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Kiyovu Sports yahagaritse Minani Hemedi usanzwe uyobora abafana bayo!

Kiyovu Sports yahagaritse Minani Hemedi usanzwe uyobora abafana bayo!

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse Minani Hemedi usanzwe ari Perezida w’abafana bayo; ashinjwa amakosa adakwiriye umuyobozi nka we.


Ibi bije bikurikira iyegura ry’uwari Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports (Kiyovu Sports Association), Bwana Ndorimana Jean François Régis uzwi nka General, mu gihe kandi iyi kipe yambara icyatsi n’umweru iherutse gusezererwa na Gorilla FC muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, inavugwamo ibibazo bikomeye by’amikoro.


Mu ibaruwa yandikiwe Minani Hemedi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yashyizweho umukono na Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, ivuga ko ‘Nyuma yo kuvugana kw’abagize Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association umenyeshejwe ko ubaye uhagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi w’abakunzi ba Kiyovu Sports; ni nyuma y’amakosa wakoze mu bihe bitandukanye atari akwiye Umuyobozi nka we.’


Iyi baruwa ikomeza ivuga ko ibindi bijyanye n’iri hagarikwa azabimenyeshwa mu minsi iri imbere, kandi ko iki cyemezo kigomba gukurikizwa uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.


Minani Hemedi ahagaritswe nyuma y’iminsi mike yumvikanye mu itangazamakuru agaruka ku mikoro make ari mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho yasabaga abakunzi bayo kuyiba hafi muri ibi bihe bitoroshye irimo, dore ko yanagarutse kuri Mvukiyehe Juvenal wigeze kuyiyobora ubu akaba yarashinze ikipe ya ADDAX FC ikina mu cyiciro cya kabiri; aho yamwibutsaga ko n’ubwo yeguye bitaremezwa n’abanyamuryango, bityo niyo yabaha ibihumbi 200 byagira icyo bifasha ikipe.

Kiyovu Sports yahagaritse Minani Hemedi usanzwe uyobora abafana bayo!

Comment / Reply From