Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Umunyarwanda yakoze amateka azamura ibendera ry’u Rwanda muri Maroc

Umunyarwanda yakoze amateka azamura ibendera ry’u Rwanda muri Maroc

Umutoza akaba n’umukinnyi w’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu, Ndagijimana Emile, yishimiye kuzamura ibendera ry’igihugu ubwo yegukanaga igikombe mu marushanwa y’uyu mukino azwi nka ‘Ma Giao Long Vo Dao Vo Co’ yabereye muri Maroc.


Ni amarushanwa yari amaze iminsi 21 abera muri Maroc, aho yitabiriwe n’ibihugu 14 byo ku Mugabane wa Afurika, akaba byari inshuro ya mbere yitabiriwe n’Umunyarwanda.


Bimwe mu byiciro byari muri iri rushanwa, birimo kurwana (Sanda), gutera icumu (Quiang Shu), kwiyerekana hakoreshejwe inkoni (Gunshu), kwigaragaza hakoreshejwe icumu (Nandao), gukoresha inkota (Dao Shu) no kurwana mu matsinda y’abantu batatu kuri batatu.


Ndagijimana yatsinze mu byiciro bibiri aribyo imirwano ya batatu kuri batatu ndetse no kurwana (Sanda).
Nyuma yo kwegukana igikombe, Ndagijimana yavuze ko yishimiye guhesha ishema igihugu.


Yagize ati:

“Ni amarushanwa yari agoye cyane kuko yarimo abantu bo mu bihugu bitandukanye gusa nishimira uko nitwaye nkahesha ishema igihugu. Muri rusange nakinnye mu byiciro bitandukanye bateranyije amanota basanga nabaye uwa mbere nk’urukirwa n’Umunya-Côte d’Ivoire.”


Yakomeje avuga ko kwegukana iki gikombe byamwongereye icyizere ndetse yumva agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo federasiyo ibone ubuzima gatozi.


Ati:

“Ni ibintu byiza cyane kuko bitanga icyizere ko abanyarwanda dushoboye. Uyu mukino ni mushya mu Rwanda bityo turasaba ubufasha kugira ngo tubone uko natwe twabona Federasiyo.”


Ni mu gihe Ndagijimana Emile yakoze amateka atari yagakozwe n’undi, dore ko ari ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryegukanywe n’umukinnyi ukomoka mu bihugu byo mu munsi y’ubutayu bwa Sahara.

 

 

Amwe mu mafoto ubwo yakirwaga:

 

Umunyarwanda yakoze amateka azamura ibendera ry’u Rwanda muri Maroc
Umunyarwanda yakoze amateka azamura ibendera ry’u Rwanda muri Maroc
Umunyarwanda yakoze amateka azamura ibendera ry’u Rwanda muri Maroc

Comment / Reply From