Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

KNC yisubiyeho ku gusesa Gasogi United, gusa asaba ababishinzwe kureka kwihagararaho!

KNC yisubiyeho ku gusesa Gasogi United, gusa asaba ababishinzwe kureka kwihagararaho!

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yisubiyeho ku cyemezo cyo gukura Ikipe ye ya Gasogi United mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko avuga ko azakomeza guharanira impinduka.


Ibi KNC yabyemeje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio One abereye umuyobozi; ni nyuma y’aho atangaje ko akuye ikipe ye muri ruhago y’u Rwanda kubera ibiwukorerwamo yise ‘umwanda’.


Mu nama iherutse kuba ku wa Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, igahuriza hamwe uyu muyobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi ba Gasogi United nyuma y’imyitozo, yabasabye gukomeza gukora imyitozo bashishikaye; ariko ntiyerura ngo avuge niba koko bifitanye isano no kwitegura umukino uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare, ahubwo avuga ko biri mu murongo w’akazi bakora, bahemberwa ndetse bakinafitiye amasezerano.


Ubu yamaze kwemerera Radio One abereye umuyobozi ko umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko 'agakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.'


Si ubwa mbere uyu mugabo afashe icyemezo cyo gukura Ikipe muri Shampiyona nyuma akivuguruza kuko mu 2022 yabikoze ndetse akanavuga ko atazasubira ku kibuga, bikarangira ibyo yavuze atabikoze.


Ni mu gihe biteganijwe ko Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18, mu mukino ukurikira wa shampiyona izasura Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

 

Comment / Reply From