Dark Mode
  • Thursday, 21 November 2024

Umusore ukekwaho kwica umuntu i Karongi, yaterewe muri yombi i Nyanza!

Umusore ukekwaho kwica umuntu i Karongi, yaterewe muri yombi i Nyanza!

Umusore witwa Ferdinand Nsengiyuma uzwi ku izina rya Rusakara, yaterewe muri yombi mu Karere ka Nyanza akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wo mu Karere ka Karongi, agahita atoroka.


Uyu musore w’imyaka 38 akekwaho kwica Nyakwigendera Usabyuwera Gerard, bigakekwa ko icyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Ruhungamiyaga, mu Kagari ka Kareba mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda; icyaha cyakozwe muri Werurwe uyu mwaka wa 2024.


Ni mu gihe hari undi ukekwa witwa Jean Marie Vianney, we yahise afatwa afungirwa i Karongi, naho Ferdinand nyuma y’amezi ane yafatiwe mu Mudugudu wa Bweramana mu Kagari ka Masangano mu Murenge wa Busoro w’Akarere ka Nyanza.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza, yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru itabwa muri yombi ry’uyu ukekwa; agira ati:

”Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bafatanyije gukora icyaha ufungiye i Karongi.”


Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kareba, ari naho Nyakwigendera yari atuye, Evariste Nsengimana, yatangaje ko Nyakwigendera yatezwe saa munani z’igicuku aricwa, ariko ntibamenya aho yari aturutse; gusa bajya kumwica ngo yaratatse cyane avuga abamwishe, abantu batabaye basanga birutse bagiye.


Gitifu Nsengimana kandi avuga ko icyatumye Nyakwigendera Usabyuwera wari mu kigero cy’imyaka 32 yicwa kitamenyekanye, gusa bagakeka ko umuntu bari bafitanye urubanza ariwe wamugambaniye.


Kugeza ubu Ferdinand Nsengiyuma wafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza, mu gihe biteganyijwe ko azajyanwa i Karongi mu gihe azaba ategereje koherezwa mu Rukiko.

 

Comment / Reply From