Menya amazina y’abapolisi bakuru bose basohotse mu Iteka rya Perezida ko bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2023
Ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, hasohotse Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bakuru 39 barimo na CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda.
Iri teka ririho amazina y’abaherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba.
Mu bandi bari kuri urwo rutonde, harimo abari bafite ipeti rya Commissioner of Police (CP) nka Emmanuel Butera, Vianney Nshimiyimana, Bruce Munyambo, ab’ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) nka Damas Gatare na Privat Gakwaya.
CP (Rtd) Emmanuel Butera yahoze ari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikowa bya Polisi, yabaye kandi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ndetse anayobora Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Centre) kiri i Mayange mu Bugesera.
CP (Rtd) Bruce Munyambo yabaye Umuyobozi wa Polisi (D2) yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aba Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari, Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda, anayobora ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda.
CP (Rtd) Vianney Nshimiyimana nawe uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, anaba Umuyobozi w’Abapolisi baturutse hirya no hino ku Isi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).
ACP (Rtd)Damas Gatare we yabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami rihuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage (Community Policing), ni mu gihe ACP (Rtd) Gakwaya yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, anayobora kandi Ishami rya Polisi rishinzwe Ikoranabuhanga.
Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo babiri bari bafite ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) aribo Muvunyi Kayinamura na Ntacyo Burahinda; batatu bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) barimo Fidele Kayitana, Ruboneza Nkorerimana na Samuel Nkundibiza.
Harimo kandi 25 bafite ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) aribo Jean-Claude Kaburabuza, Jacques Munana, Modeste Ntibaziyaremye, Eraste Niyibizi, Florien Uwambajimana, Joseph Nzabihimana, Faustin Hagenimana, Vedaste Ruzigana, Jean-Claude Semigabo, Gahigi Harerimana, Rukundo Mucyo na Rafiki Ahorukomeye.
Ku bafite CIP kandi bashyizwe mu zabukuru barimo Leopold Musonera, Fidele Ngabo, Innocent Hajabashi, Alphonse Nshimiyimana, Jerome Sebahire, Viateur Hategekimana, Samson Maniriho, Ernest Hategeka, Innocent Nshimiyimana, Immaculée Mukamusonera, Felicien Twagirayezu, Emmanuel Uwingabire na Alexandre Hategekimana.
Ni mu gihe kandi mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru harimo na batatu bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) nka Kaberuka Mpumuro, Marie-Claire Nisingizwe na Josephine Kayitesi.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!