Gicumbi: Inkomezabigwi ziyemeje gushishikariza bagenzi babo kwitabira Inteko z’Abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’urubyiruko rutitabira inteko z’abaturage aricyo gituma benshi muri bo batamenya amakuru y’ibikorwa bibateganyirijwe, kandi aribo biba bifitiye akamaro; urubyiruko rwitabiriye itorero ry’Inkomezabigwi ku nshuro ya 12 bamwizeza ko bagiye gukora ubukangurambaga.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga urugerero rw’inkomezabigwi ku nshuro ya 12, mu gitaramo cy’inkerabigwi cyasorejwe mu Murenge wa Bukure.
Urubyiruko rusoje itorero rwigishijwe amateka yaranze igihugu, kubaka ubumwe bw’ Abanyawanda, kwihesha agaciro, kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri ndetse no kwishakamo ibisubizo banihangira imirimo.
Ubusanzwe, Inteko z’abaturage ni bumwe mu buryo bwashyizweho n’ubuyobozi hagamijwe guhuza abayobozi n’abaturage imbonankubone mu Midugudu batuyemo, bagashakira hamwe uko bakemura ibibazo bibugarije mu miryango yabo; mu gihe bamwe mu rubyiruko rrutitabira izi nama akenshi bamwe muri bo bagiye mu bikorwa bitabahesha agaciro.
Uhagarariye urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 cyasojwe muri uyu mwaka, Mukandayisenga Denise, avuga ko umubare w’ urubyiruko rwitabira inteko z’abaturage ukiri hasi, kandi ko hagikenewe ubukangurambaga bwo gufasha bagenzi babo kuzamura imyumvire nabo bakifatanya n’abandi gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu Midugudu batuyemo.
Ati ”Ndabyemera ko mu nteko z’abaturage usanga nta rubyiruko rurimo, akenshi usanga baba bagiye ku ishuri ariko hari n’abigize ba ntibindeba bigumira iwabo.”
Yakomeje agira ati "Mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo, mu mihigo twahize twiteguye gushishikariza bagenzi bacu kwitabira inama z’ubuyobozi, byaba ari ibikorwa by’umuganda tugafatanya ndetse haba ari ukwerekana ibitagenda na byo tugatunga agatoki hagashakwa ibisubizo bidufasha kwerekeza mu iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’urubyiruko rutitabira inteko z’abaturage aricyo gituma benshi muri bo batamenya amakuru y’ibikorwa bibateganyirijwe, kandi aribo biba bifitiye akamaro cyane.
Ati ”Nabibasabye mu byo twaganiriye, akenshi usanga mu bikorwa by’umuganda no mu nteko z’ abaturage harimo ibyiciro by’abantu bakuze, ariko n’urubyiruko bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.”
Meya Nzabonimpa yakomeje agira ati “Gusa haracyacyenewe ubukangurambaga, ariko babitwemereye mu mihigo bahize ko baradufasha kwigisha bagenzi babo.”
Mu yindi mihigo Inkomezabigwi z’i Gicumbi zahize harimo gufasha bagenzi babo bataye amashuri kugaruka kwiga, kubaka uturima tw’igikoni, gusana ibikorwaremezo byangiritse n’iyindi.
Mu karere ka Gicumbi urubyiruko rwitabiriye itorero ry’ Inkomezabigwi ku nshuro ya 12 rugera ku 1837 harimo abahungu 864 n’abakobwa 973 mu itorero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ”Duhamye umuco w’ ubutore ku rugerero rwo kwigira.”
Amwe mu mafoto:
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!