Dark Mode
  • Monday, 30 December 2024

Paris: Umunya-Cameroun Charles Onana yahamijwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, arabihanirwa

Paris: Umunya-Cameroun Charles Onana yahamijwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, arabihanirwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umushakashatsi Charles Onana ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.


Ni ibyaha yakoze abinyujije mu gitabo yasohoye tariki ya 30 Ukwakira 2019, gifite umutwe ugira uti “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles”.


Urubanza rwa Onana unafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, rwatangiye tariki 7 Ukwakira 2024, rumara iminsi ine; aho rwari rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango itatu: CPCR, Survie na IBUKA France; mu gihe uyu mushakashatsi yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho.


Ibibazo by’ingenzi byari muri uru rubanza ni icyo Opération Turquoise yakozwe n’ingabo z’u Bufaransa yari igamije no kuba harabaye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se niba utarabaye.


Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda bari ku ruhande rw’abarega n’uregwa, ndetse n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bashyigikiye Onana.


Inzobere mu mategeko, Prof Thomas Hochmann, ari mu batangabuhamya bo ku ruhande rw’abatanze ikirego; aho bitandukanye n’ibyo Onana avuga, we yasobanuye ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwemeje ko habayeho umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.


Prof Hochmann yasobanuye ko kuba uru rukiko rwakoreraga i Arusha rwarahamije abantu gukora Jenoside n’umugambi wo kuyikora ari ikimenyetso cy’uko yabayeho, ikanategurwa.


Yagaragarije urukiko ko mu buryo bwo guhakana Jenoside harimo gushyira iri jambo mu twuguruzo n’utwugarizo mu nyandiko, kutemera ko uhakana no kutemera ibyemezo by’inkiko nka ICTR, nk’uko Onana yabigenje.


Umunyamategeko Bernard Maingain yasobanuriye urukiko ko bitashoboka ko Jenoside ibaho itateguwe.


Ati “Bishoboka bite ko abantu 10.000 bicwa ku munsi umwe bitateguwe? Imihoro n’ibindi byahabwa abantu babyifashisha mu kwica bitateguwe? Bakabica Abatutsi bose batarobanuye, bazi n’aho baba n’umwirondoro batabiteguye?”


Me Maingain ukomoka mu Bubiligi yabwiye urukiko ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira gushyirwa mu bikorwa, hari harakozwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko yateguwe.


Onana yageze mu rukiko avuga ko atigeze ahakana Jenoside, ariko akagaragaza isano y’aya mateka n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal; mu gihe kuri Opération Turquoise, ngo ingabo za RPA Inkotanyi zanze ko ikorwa nk’uko u Bufaransa bwari bwarabiteguye.


Uyu mwanditsi yifashishije abatangabuhamya barimo Gen (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise, Johan Swinenn wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda na Christian Quesnot wabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Francois Mitterand wayoboye u Bufaransa.


Aba batangabuhamya bagaragaje ko igitabo cya Onana kigamije kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda, bashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe.


Quesnot yavuze ko Onana ari umuntu w’inyangamugayo udashobora guhakana Jenoside, yongeraho ko ICTR itigeze yemeza ko habayeho umugambi wayo; ariko yemeza ko jenoside yabayeho, ashinja ingabo za RPA gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.


Mu gusoma urubanza uyu munsi, mu cyumba cya munani cy’Urukiko rw’i Paris; Perezida w’uru rukiko yahamije Charles Onana guhakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho, rumuhanisha amande y’ama-euros 70 mu minsi 120, mu gihe Umufaransa akaba n’umwanditsi mukuru (Editeur) we witwa Damien Serieyx yahanishijwe kwishyura amande y’ama-euros 5,000 kuko yemeye ko igitabo cya Onana gitangazwa; mu gihe kandi bombi hari ama-euros bazagenda bishyura imiryango yishyize hamwe igatanga ikirego.

 

Charles Onana yemerewe kujurira, ariko ntibikuraho ko atanga amande yaramuka atsinze mu bujurire akazayasubizwa; mu gihe n'ubwo bategetswe kwishyura mu minsi 120, bayishyuye muri minsi 30 bagabanyirizwa 20%' ariko iyo 20% ikaba idashobora kurenga ama-euros 1500, naho agenewe imiryango yishyize hamwe igatanga ikirego bagomba kuyishyura mu gihe kitarenze amezi abiri.

Comment / Reply From