Iposita y’u Rwanda yashyizeho ibihembo ku banyeshuri bazahiga abandi mu kwandika
Iposita y’u Rwanda yatangije amarushanwa yo kwandika ku banyeshuri bo mu Rwanda, agamije kubashishikariza guhanga udushya, kugira ubumenyi bw’itumanaho n’ubw’ikoranabuhanga; aho batanu bazahiga abandi muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bazahembwa kwishyurirwa amafaranga y’ishuri no guhabwa ibindi nkenerwa mu gihe cy’umwaka wose.
Muri iyi si yihuta cyane, ikoranabuhanga ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi, kuko rifasha mu kuvugana, gukora, kwiga no kumenya ibibera hirya no hino ku Isi; bityo kwigisha abana ibijyanye n'ikoranabuhanga ni ngombwa cyane mu kubategurira ejo hazaza.
Ni irushanwa rifunguye ku banyeshuri bose biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda kuva kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024 akazasozwa ku ya 14 Mutarama 2025.
Abazaryitabira bashishikarizwa kwandika ku nsanganyamatsiko bahisemo, inyandiko zabo zandikishijwe intoki cyangwa zanditse ku mashini bakazoherereza ababyeyi cyangwa inshuri zabo, babinyujije kuri ePoBox (uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iposita y’u Rwanda).
Iri rushanwa rigamije gushishikariza abanyeshuri kugaragaza ubushobozi bwabo bwo kwandika ku nsanganyamatsiko zitandukanye, ndetse no kubaha uburyo bwo kwiga ikoranabuhanga.
Ikigamijwe ni uguteza imbere ubumenyi bw’ururimi, itumanaho n’imbaraga z’ikoranabuhanga, bityo abana bo mu Rwanda bakagira ubumenyi n’ubuhanga bibafasha gutera imbere mu Isi ihinduka.
Biteganijwe ko batanu bazatsinda muri buri Ntara bazahabwa amafaranga y’ishuri ndetse n’ibindi bikenewe mu mwaka w'amashuri utaha (2025).
Avuga kuri aya marushanwa, Umuyobozi mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Bwana Kayitare Celestin, yavuze ko bishimiye gutegura aya marushanwa azafasha iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati "Twishimiye gutangiza aya marushanwa mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga binyuze muri serivisi z’iposita. Mu Iposita dushyigikira iterambere ry’uburezi mu rubyiruko, kandi iri rushanwa riha abana bo mu Rwanda amahirwe yo kwibonera uburyo ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare rugaragara mu mpinduka nziza mu baturage, ndetse no ku Isi yose, no kubona inkunga mu myigire yabo.”
Kugira ngo umuntu abashe gukoresha ePoBox, akanda 801631# cyangwa akanyura kuri interineti www.epobox.rw ukishyura amafaranga ibihumbi umunani y’u Rwanda (8.000Frw); bikamuha ububasha bwo kwakira no kohereza ubutumwa ndetse n’ibicuruzwa, kubona serivisi za Leta nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, pasiporo n'ibyemezo bitandukanye, kubona ibicuruzwa biri mu ikoranabuhanga no kubihaha byoroshye ku mbuga nka Rwandamat, Amazon, Alibaba n’ibindi.
Iposita y’u Rwanda yabaye ku isonga mu gutanga serivisi z’amaposita mu gihugu hose, hibandwa ku kuzamura itumanaho, uburezi n’ikoranabuhanga; ikaba yaraniyemeje guteza imbere abaturarwanda no gushyira imbaraga mu b'igihe kizaza binyuze mu bikorwa byo guhanga udushya.
Iposita y’u Rwanda ni Ikigo cya Leta y’u Rwanda gitanga serivisi z’amaposita mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuva mu 1922, Iposita kandi igira uruhare mu mibereho myiza muri rusange no ku bantu ku giti cyabo, aho inatanga serivisi z’imari ikaba nk’ikiraro gikomeye cy’ubukungu.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!