Rwanda: MINEMA iri mu ngamba nyuma y’aho abantu 48 bahitanwe n’ibiza mu mezi atatu gusa
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko ibiza biterwa n’imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024 byahitanye abantu 48 hakomereka 149, hakaba harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abantu bavanwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga; mu gihe hari n’ibindi bitandukanye byangijwe n’ibiza.
MINEMA ivuga ko mu bapfuye harimo babiri bahitanywe n’inkongi y’umuriro, umwe ahitanwa n’umwuzure abandi 30 bakubitwa n’inkuba, 13 bagwa mu birombe, umwe ahitanwa n’imvura naho undi ahitanwa n’inkubi y’umuyaga.
Imvura yasenye inzu imwe naho 744 zirangirika, hangirika imyaka mu murima ku buso bungana na Hegitari 814.63, hapfa inka 37 hapfa n’andi matungo 29, hangirika ishyamba ku buso bungana na Hegitari 214, hasenyuka amashuri 26, ikigo nderabuzima kimwe, hangirika imihanda 7, insengero 5 n’amateme 14.
Kubera imvura izakomeza kugwa ari nyinshi, MINEMA ubu yamaze kwimura abari batuye mu manegeka mu Turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Kamonyi, Karongi, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Rulindo na Rusizi.
Mu karere ka Gasabo abaturage 981 bagombaga kwimurwa hasigaye umwe, muri Musanze abaturage 301 bagombaga kwimuka hasigaye 170 kuko 131 bo bamaze kuvanwa mu manegeka.
Muri Nyamagabe himuwe 19 hasigara 7, Nyamasheke himurwa 86 hasigara 8, Nyanza muri 15 bagomba kuvanwa mu manegeka himuwe 8 hasigara 7.
Mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hasigaye kwimurwa 22 muri 483 bagombaga kwimurwa, naho Nyaruguru hasigaye kwimurwa 12, Rubavu hasigaye kwimurwa umwe naho Rutsiro hasigaye kwimurwa 83, naho mu karere ka Ruhango hasigaye 60.
Ni mu gihe Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yanatangaje kwimura abaturage bose ahashyira ubuzima bwabo mu kaga muri ibi bihe by’imvura, bizatwara ingengo y’imari ingana 140.578.000frw.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!