Rwanda: Ruswa yaragabanutse, Abikorera na Polisi bahiga ahandi
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, Umuryango Transparency International Rwanda (TI Rwanda) wagaragaje icyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe muri uyu mwaka wa 2024, kigaragaza ko inzego z’abikorera cyane cyane mu bwubatsi ndetse no muri Polisi y’u Rwanda, ziza imbere mu kugira abantu benshi barya ruswa kugira ngo batange serivisi.
Urwego rw’Abikorera ruvugwaho ruswa iri ku rugero rwa 13% bitewe ahanini n’abubatsi ngo batanga akazi ku bakozi ari uko babemereye kubakata ku yo bahembwe, mu gihe Polisi yo ivugwaho ruswa ingana na 9.40% bitewe ahanini n’abakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Izindi nzego zirimo kugenda zongera ikigero cyo kwakira ruswa harimo abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), igishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ndetse n’Urwego rw’Abacamanza.
TI Rwanda ivuga ko muri rusange ruswa yatanzwe muri uyu mwaka wa 2024 irenga miliyoni 17 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba yaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023, kuko icyo gihe ngo hatanzwe ruswa irenga miliyoni 22.
Ikiguzi cya ruswa mu Rwanda muri rusange ngo kirangana n’amafaranga ibihumbi 65Frw isabwa buri muturage kugira ngo ahabwe serivisi, n’ubwo ngo isabwa na bake cyane bangana na 2%.
Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa; rivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!