Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Umunyarwanda akomeje guteza imyigaragambyo mu Bwongereza nyuma yo kwica abana batatu

Umunyarwanda akomeje guteza imyigaragambyo mu Bwongereza nyuma yo kwica abana batatu

Imyigaragambyo ikomeye yibasiye imijyi itandukanye mu Bwongereza nyuma y’iyicwa ry’abana batatu b’abakobwa, aho uregwa kubica ari Umwongereza w’imyaka 17, Axel Muganwa Rudakubana ufite ababyeyi b’Abanyarwanda, ahateganijwe inama yiga kuri aba bigaragambya n'abatiza umurindi ibi bikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.


Iyo myigaragambyo irimo kwibasira ba nyamucye, n’Abayisilamu mu mijyi ya Hull, Liverpool, Bristol, Manchester, Stoke-on-Trent na Blackpool, mu Bwongereza ndetse no mu murwa mukuru Belfast wa Ireland y’Amajyaruguru; ni nyuma y’uko hari amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko uwishe bariya bana yaje mu Bwongereza n’ubwato mu 2023 nk’impunzi kandi ko ari umusilamu.


Muri iyi myigaragambyo amahoteli yaribasiwe, amaduka arasahurwa, n’imisigiti imwe irangizwa; aho abigaragambya basaba ko abimukira bakurwa mu Bwongereza.


Ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, Minisitiri w’intebe, Keir Starmer yamaganye iyi myigaragambyo, avuga ko abayirimo bazahura n’imbaraga zose z’itegeko, kandi ko bazicuza kugira uruhare muri ako kajagari, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’ababishyigikira kuri ku mbuga nkoranyambaga.


Ni mu gihe abantu barenga 150 batawe muri yombi ku Cyumweru kubera iyi myigaragambyo irimo urugomo; dore ko abigaragambya bahanganye na Polisi mu Mujyi wa Liverpool bayitera amabuye, amacupa n’ibindi, baririmba indirimbo zamagana abimukira n’abasilamu.

Ibizwi kuri Rudakubana uregwa kwica abana

Hashize icyumweru mu Mujyi wo ku nyanja wa Southport hafi ya Liverpool, isomo ryo kwigisha abana kubyina ryinjiwemo n’umusore ufite icyuma, atangira kukibatera atarobanuye, yica abakobwa batatu Bebe King, w’imyaka itandatu, Elsie Dot Stancombe, irindwi, na Alice Dasilva Aguiar w’imyaka icyenda, akomeretsa bikomeye abandi batanu, barimo abantu bakuru babiri.


Nyuma y’ibyo, Polisi yafashe umusore w’imyaka 17 witwa Axel Muganwa Rudakubana washinjwe ibyaha bitatu byo kwica n’ibyaha 10 by’umugambi wo kwica, aho kuri ubu afungiye muri gereza y’abana.


Ni inkuru yaciye umugongo igihugu cy’Ubwongereza, ariko amakuru atari yo yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu ushinjwa yaje mu Bwongereza mu bwato buto nk’impunzi kandi ko ari umusilamu, yatumye abahejeje inguni ku kibazo cy’abimukira kandi banga idini ya Islam birara mu mihanda; mu gihe Rudakubana yavukiye i Cardiff muri Wales/Ecosse ku babyeyi b’Abanyarwanda, bimukira i Southport mu Bwongereza (England) mu 2013.


Ubwo yagezwaga mu rukiko ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 01 Kanama, Axel Rudakubana ntiyigeze yemera cyangwa ngo ahakane umwirondoro we n’aho atuye, kandi yakomeje kuzamura umupira yambaye akipfuka mu maso.


Urukiko rwabwiwe ko uyu Rudakubana uregwa yigeze gusangwamo indwara ya ‘Autism’, kandi kenshi yangaga kuva iwabo no kuvugana n’umuryango we mu gihe runaka; bityo rwemeza ko yoherezwa muri gereza y’urubyiruko, aho azagaruka imbere y’urukiko mu kwezi k’Ukwakira.


Ni mu gihe kubera ubukana bw’iyi myigaragambyo, kuri uyu wa Mbere hateganyijwe inama idasanzwe iyoborwa na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yo gufata ingamba kuri iyi myigaragambyo mu Bwongereza; aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Yvette Cooper yabwiye BBC ko iyo nama iri bwibande mu kumenya neza uko abarimo kwigaragambya baryozwa ibyo bakoze, kimwe na ba nyir’imbuga nkoranyambaga zikwiza ry’amakuru atari yo.


Iyo nama izwi nka COBRA (Cabinet Office Briefing Room A); ni inama iba mu bihe bidasanzwe aho Minisitiri w’intebe ahuza Abaminisitiri, Polisi, abakuriye ubutasi, n’abandi bashobora kurebwa n’ikibazo kiriho; kugira ngo bafate imyanzuro ku ngorane cyangwa akaga kihutirwa kariho; aho inama nk’izi zaherukaga mu gihe cya Covid-19.

 

Umunyarwanda akomeje guteza imyigaragambyo mu Bwongereza nyuma yo kwica abana batatu
Umunyarwanda akomeje guteza imyigaragambyo mu Bwongereza nyuma yo kwica abana batatu

Comment / Reply From