Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu

Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, impuguke zitegura ibizamini by’abakozi b’inzego z’ibanze zasabwe kunoza ireme ry'ibizamini bitangwa hirindwa amakosa no kujya zikurikiza icyerekezo cy’igihugu, bagahitamo abakozi bashoboye.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye na MINALOC, yitabirwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ndetse na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta; hagamijwe guha impuguke zifasha RALGA gutegura ibizamini by'abakozi b'inzego z'ibanze amakuru mashya mu mitegurire y'ibizamini no kungurana ibitekerezo ku buryo byanozwa.


Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Bwana Dominique Habimana yashimiye izi mpuguke ku kazi keza bakora, abasaba kunoza ireme ry'ibizamini bitangwa no kwirinda amakosa ajya abaho, kugira ngo Abanyarwanda barusheho gukomeza kwizera ibizamini by'abakozi b'inzego z'ibanze.


Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe igenamigambi n'ikurikiranabikorwa muri MINALOC, Bwana Jean Claude Ingabire, yasabye izi mpuguke kujya bazirikana icyerekezo cy'igihugu n'inshingano zikomeye inzego z'ibanze zifite, bakazishakira abakozi bashoboye.


Ni mu gihe hajya humvikana hirya no hino mu Rwanda abavuga ko hari bamwe mu bakozi b’inzego z’ibanze batanga serivisi zitanoze ku baturage, aho ngo usanga bamwe babikorera ubushake, hakaba n’abandi babikora kubera ubumenyi cyangwa ubushobozi buke; bashinjwa gushyirwa mu myanya bishingiye ku kimenyane, ruswa n'icyenewabo.

Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu
Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu
Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu
Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu
Impuguke zitegura ibizamini mu nzego z’ibanze zirasabwa gukurikiza icyerekezo cy’Igihugu

Comment / Reply From