Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Ndikumana w’i Nyamasheke yaguwe gitumo asambanya inka, akomeza nta gihunga

Ndikumana w’i Nyamasheke yaguwe gitumo asambanya inka, akomeza nta gihunga

Umusore witwa Ndikumana Enock wo mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi, nyuma yo gusambanya Inka y’umuturanyi; bamubonye akomeza icyo gikorwa kigayitse nta gihunga afite, abaturage basabwa kujya bubaka ibiraro bikomeye, bihomye kandi bikingwa neza.


Amakuru avuga ko uyu musore wo mu Mudugudu wa Nyagahinga mu Kagari Ka Gitwa, yahengereye bene iyo nka badahari, maze arayisambanya.


Umwe mu bahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko Ndikumana yasanze iyo nka mu kiraro arayisambanya, ndetse ko ubwo yafatwaga, yahise yemerera imbere y’imbaga y’abaturage n’ubuyobozi bw’Akagari ko yakoze ayo mahano.


Yagize ati:

”Yayisanze muri icyo kiraro cyubakishije ibiti gusa kidahomye atangira kuyagaza, iramwemerera iratuza, ahita atangira kuyisambanya nk’uko abagore 2 bamubonye bwa mbere babivuze.”


Ndikumana ngo yari yakuyemo ipantalo yayirambitse mu kiraro ari muri icyo gikorwa kigayitse cyamaze iminota igera kuri 30, inka ituje, nta mahane itera nk’uko uwo mugore wahuruje abaturanyi yabitangaje.


Abaturage bavuga ko ubwo bageragezaga gutesha uyu musore, yabimye amatwi yikomereza gusambanya iyo nka nta gihunga afite.


Umwe muri bo ati:

“Yatubwiye ko yumvise ashatse imibonano mpuzabitsina abona nta mukobwa yahita abona n’uwo yabona yamuca amafaranga kandi ntayo afite, agahitamo iyo nka atari azi ko hari uhanyura muri ayo masaha ngo amubone.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwa, Ntibazirikana Denys nawe yabwiye Imvaho Nshya, ko uwo musore yiyemereye icyaha nta gihunga afite.


Ati:

“Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije n’abo bagore batamubeshyera, basanze ari kuyisambanya yanga kubireka ngo ni uko bamubonye. Ariko ntiyavuze icyabimuteye, twakimubazaga agaceceka, ni bwo abaturage bahise bamukomezanya kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ari naho afungiye, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.”


Yavuze ko ari ubwa mbere aya mahano abaye mu Kagari ayoboye, ko bajyaga babyumva ahandi bakagira ngo ni ukubeshya, anasaba ko uyu musore yasuzumwa niba nta kibazo cyo mu mutwe cyangwa ikindi cyihariye afite, kuko n’ubwo abaturage bavuga ko afite uburwayi nta muganga uramusuzuma ngo abyemeze.


Ntibazirikana yasabye abaturage kujya bubaka ibiraro bikomeye by’amatungo, bakanabihoma neza, bakabikinga n’inzugi zikomeye, kugira ngo amatungo yabo bayarinde ibyago bo guhohoterwa cyangwa kwibwa.

 

Comment / Reply From