Rwanda: Hamenyekanye by’agateganyo Abasenateri 12 batorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, habaye amatora y’Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu mu Ntara n’Umujyi wa Kigali; aho abatowe bamaze kumenyekana by’agateganyo.
Itegeko rivuga ko inteko itora iba igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abagize Biro z’Inama Njyanama ku rwego rw’imirenge, aho bahurira ku Karere bagatora; aho ay’uyu munsi yitabiriwe ku kigero cya 97,02% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).
Mu itangazo NEC imaze gutangaza ibinyujije ku rubuga rwa X; aho ku rutonde rw’abatsinze by’agateganyo, harimo babiri mu Ntara y’Amajyaruguru, hakaba batatu bo mu Majyepfo, mu Burasirazuba no mu Burengerazuba ndetse n’umwe wo mu Mujyi wa Kigali.
Babiri batsinze mu Majyaruguru ni Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 246 angana na 73% ndetse na Rugira Amandin wagize amajwi 211 angana na 62,61%.
Batatu bo mu Majyepfo ni Umuhire Adrie wagize amajwi 300 angana na 70,42%, hakaba na Uwera Pelagie wagize 268 angana na 62,91% ndetse na Cyitatire Sosthene wagize 263 angana na 61,74%; mu gihe umwe watowe mu Mujyi wa Kigali ari Nyirasafari Esperance wagize amajwi 63 angana na 55,26%.
Batatu bo mu Burasirazuba ari Bideri John Bonds wagize amajwi 317 angana na 80,46%, hakaba Mukabaramba Alvera wagize 301 angana na 76,40% na Nsengiyumva Fulgence wagize 270 angana na 68,53%.
Ni mu gihe batatu batowe mu Burengerazuba ari Mureshyankwano Marie Rose wagize 286 angana na 74,67%, hakaza Havugimana Emmanuel wagize 266 angana na 69,45% ndetse na Niyomugabo Cyprien wagize 260 angana na 67,88%.
Amatora y’Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza (umwe uva mu za Leta n’umwe uva mu zigenga), batorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024.
Ubusanzwe Sena y’u Rwanda iba igizwe n’Abasenateri 26, bivuze ko hasigaye 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, hakaba na bane batorwa n’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Bitegenijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) izatangaza ibyavuye mu matora bya burundu bitarenze tariki 29 Nzeri uyu mwaka wa 2024, ni mu gihe manda y’Abasenateri ari imyaka 5, bivuze ko aba bazarangiza manda yabo mu mwaka wa 2029.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!