Dark Mode
  • Monday, 30 December 2024

RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zijya kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zijya kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya muri Kenya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport), kubera imyigaragambyo y’abakozi.


Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo gutiza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, aho byari biteganijwe ko gitizwa Ikigo cy’ishoramari cy’Abahinde kizwi nka Adani Enterprises.


Ibi byatumye uyu munsi ku wa Gatatu, abakozi b’ihuriro ry’abakora ku bibuga by’indege muri Kenya, babyukira mu myigaragambyo bagaragaza ko batishimiye icyemezo cya Guverinoma cyo kwegurira icyo kibuga cy’indege Ikigo cy’Abahinde, Adani Group; dore ko umwanzuro w’Urukiko utegerejwe tariki ya 8 Ukwakira 2024.


Biramutse byemejwe, Adani Enterprises yagenzura Jomo Kenyatta International Airport imyaka 30, ikubaka ikindi gice kigwaho indege ndetse n’umuhanda wazo mushya, gusa Abanyakenya ntibabikozwa kuko ngo abenshi batakaza akazi ndetse n’amafaranga yabyubaka akaba ari make.


Mu butumwa RwandAir yanyujije ku rukuta rwayo wa X yagize iti:

”Kubera imyigaragambyo ikomeje gukorwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, indege zacu WB452/WB453 KGL/NBO/KGL, kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 zahagaritswe. Abagenzi bagizweho ingaruka basaba imyanya mu ndege zihari ikindi gihe. Mutwihanganire ku bibazo byose byatewe ni izi mpinduka.”


Ni mu gihe kandi uretse kuba RwandAir yahagaritse ingendo zijya ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yanatumye ingendo ziva n’izijya kuri iki kibuga zihagarikwa, byatumye abagenzi benshi babura uko bahava.

 

Comment / Reply From