Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?

Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?

Mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, mu Karere ka Gicumbi hatangijwe Igihembwe cy'ihinga 2025A ahazahingwa ibihingwa bitandukanye ku buso bugera kuri Hegitari 34.205; abaturage bahabwa ubutumwa bw’uburyo umusaruro uzazamuka.

Ni igihembwe cyatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw'Akarere mu gishanga cya Cyamuhinda giherereye mu Murenge wa Muko, haterwa ibigori ku buso bwa Hegitari 50; igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwera Parfaite, ari kumwe n'Umuyobozi wa Ikigo cy’igihugugu cy’ubuhinzi (RAB), Sitasiyo ya Rwerere, Mugiraneza Dieudonne.

Mu butumwa aba bayobozi batanze ku baturage bitabiriye gutangiza Igihembwe cy'ihinga 2025A mu Karere ka Gicumbi, burimo kuzamura ikoreshwa ry'inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire n'ishwagara), kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, kwirinda kuvanga ibihingwa ahahujwe ubutaka, kwitabira gahunda yo kuhira imyaka aho bishoboka.

Basabwe kandi kwitabira ibikorwa byo kurwanya isuri bikagendana n'itegurwa ry'igihembwe cy'ihinga basibura imiringoti no gutera urubingo ku mikingo rwo kuzagaburira amatungo igihe imvura iguye, hakaba kwita ku rutoki rusasirwa, ruvugururwa hanashyirwamo ifumbire imvura iguye, kugira ikimoteri kibaha ifumbire y'imborera iboze neza, ndetse no kwita ku buhinzi bw'imboga n'imbuto, buri rugo rukagira nibura ibiti 3 by'imbuto ziribwa.

Ni mu gihe bamwe mu batuye Cyamuhinda, bavuga ko biteguye neza iki gihembwe cy’ihinga n’ubwo imvura itaraboneka neza, banaboneraho kugaragaza imbogamizi bahura nazo mu kubona inyongeramusaruro, no gusaba ababishinzwe kuzajya babagezaho ibikenerwa birimo imbuto, ifumbire n’ishwagara ku gihe, kugira ngo bazamure umusaruro w’ibyo bahinga, bityo biteze imbere.

Mu bindi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abaturage, harimo kwirinda indwara y'ubushita bw'inkende izwi nka Mpox bagira isuku, kwicungira no kubungabunga umutekano.

Biteganijwe ko mu Gihembwe cy’ihinga 2025A, mu Karere ka Gicumbi muri rusange hazahingwa ubuso bugera kuri Hegitari 34.205, hakazibandwa ku bihingwa birimo ibigori kuri Hegitari 5.750, ibirayi kuri Hegitari 6.400, ibishyimbo kuri Hegitari 20.500, ingano kuri Hegitari 1.500 ndetse n'imyumbati kuri Hegitari 55.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?
Gicumbi: Hagiye guhingwa Hegitari zisaga ibihumbi 34 mu Gihembwe cy'ihinga 2025A; hazibandwa kuki?

Comment / Reply From