Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

Umugore w’i Karongi arakekwaho kwica umwana yabyaye akamutaba ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma!

Umugore w’i Karongi arakekwaho kwica umwana yabyaye akamutaba ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma!

Umugore wo mu Karere ka Karongi, arakekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamwica ndetse akamushyingura mu gikari cye ngo umugabo we ufunzwe atazamenya ko yamuciye inyuma.


Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera, aho bikekwa ko iki cyaha yagikoze tariki 28 Kanama 2023, kuko bukeye bwaho tariki 29 abaturanyi be babonye ameze nk’uwabyaye ariko ntibabona umwana.


Abajyanama b’ubuzima bari bamaze igihe bakeka ko atwite ariko babimubaza akabihakana, dore ko nta na rimwe yigeze ajya kwipimisha nk’umugore utwite; mu gihe abaturanyi be nyuma yo kubona inda ye itakimeze uko yari imeze, babimenyesheje ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), batangira gukurikirana baza kumenya ko yabyaye umwana akamutaba mu gikari cye.


Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangwe, Mushimiyimana Glatien yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mu gukomeza gukurikirana, kuri uyu wa 04 Nzeli 2023 aribwo bamenye ko uyu mugore yabyaye umwana, akamutaba.


Ati:

 

“Uyu mugore ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha. Abaturage turabashimira ko batanze amakuru. Muri rusange icyo tubasaba ni uko niba umuntu asamye inda nta byacitse ihari, agomba kubyara umwana akabaho nk’uko nawe yasamwe akabaho."


Ubusanzwe uyu mugore ni umubyeyi w’abana babiri, aho umukuru ari mu kigero cy’imyaka 6, ni mu gihe umugabo we afungiye icyaha cyo gutekera abantu umutwe agamije kubambura amafaranga ; bikaba bikekwa ko icyatumye abyara umwana akamwica, yarangiza akamutaba mu gikari, ari ukugira ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma.

 

Comment / Reply From