Dark Mode
  • Friday, 15 November 2024

U Bufaransa: Urukiko rwa rubanda rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27

U Bufaransa: Urukiko rwa rubanda rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda (Cour d’Assise) rwa Paris mu Bufaransa, rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ni urubanza rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024, aho Dr. Eugène Rwamucyo yashinjwaga ibyaha birimo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu,ndetse n’ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura Jenoside.


Ibi byaha Dr. Rwamucyo yabikoreye mu byahoze ari Komini Ngoma, Gishamvu, Ndora na Huye muri Perefegitura ya Butare; ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara; aho yabaga i Butare mbere no mu gihe cya Jenoside.


Mu buhamya bwatanzwe muri uru rubanza, hari abatangabuhamya bagaragaje uburyo Rwamucyo yatangaga yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi barimo n’abakiri bazima babaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).


Hari kandi umutangabuhamya wabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr. Rwamucyo asaba Interahamwe ko zigomba kwica; abwira umuyobozi wo kuri bariyeri ko ‘batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa bagira Abatutsi uburiri bwabo.’


Mu iburanisha rya nyuma ryo kuri uyu Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, Dr. Rwamucyo yasabwe kugira ijambo rya nyuma avuga ku byo ashinjwa, avuga ko nta muntu yishe, kandi ko aticishije abantu bari bakirimo umwuka.


Yakomeje avuga ko ibyobo byose yashyinguyemo abantu bizwi, kandi nta bindi azi yemeza ndetse ko ntacyo yamarira abantu babuze ababo; anashimira urukiko ko rwamuteze amatwi.


Perezida w’Iburanisha yamusabye ko mu gihe urukiko rugiye kwiherera agomba kuguma mu ngoro y’ubutabera y’Urukiko rwa Rubanda agategereza umwanzuro; aguma mu cyumba bamuteganyirije aho abapolisi bamurindiye kugeza igihe urukiko rwongeye guhamagarira impande zombi ngo hatangazwe umwanzuro.


Nyuma yo kwiherera, hakurikiyeho isomwa ry’umwanzuro w’urukiko, Dr. Eugène Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko wari wasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 30, akatirwa gufungwa imyaka 27; Polisi ihita imujyana aho agomba gufungirwa.


Dr Rwamucyo yavutse tariki 06 Kamena 1959 ahitwa i Munanira muri Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri; ubu ni mu Karere ka Gakenke, akaba yarize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma aza gukomereza amashuri ye mu Burusiya, ni mu gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza cy’ubuzima rusange (Centre universitaire de sante publique-CUSP) cya Butare.

Comment / Reply From