Dark Mode
  • Friday, 15 November 2024

U Bufaransa: Hakomeje ubujurire bwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wahamijwe Jenoside

U Bufaransa: Hakomeje ubujurire bwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wahamijwe Jenoside

Guhera mu Cyumweru gishize mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris harimo kubera urubanza rw’ubujurire bw’Umunyarwanda Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma; aho yajuririye igifungo cya burundu n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris rwamuhamije uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Ni icyumweru cyari cyaharirwe kumva abaza gutanga ubuhamya bwa rusange(temoins de contexte), basobanurira Inyangamugayo n’Urukiko uburyo Jenoside yakozwe, amateka y’u Rwanda n’ibindi urukiko rukeneye kumenya kugira ngo rubashe kumva muri rusange uburyo Jenoside yakozwemwo.


Mu batangabuhamya bumviswe barimo abatanzwe n’ubushinjacyaha, abatanzwe na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wiyise Philippe Manier ageze mu Bufaransa, dore ko anafite ubwenegihugu bw’iki gihugu, ndetse n’abatanzwe n’abakorewe icyaha.


Muri bo harimo umutangabuhamya utari asanzwe agaragara muri izi manza, Michaella Wrong wasabwe n’abahagarariye Biguma banavuze ko kuva yamenya ko azajya gutanga ubuhamya yagiye yandikirwa ubutumwa bumubwira nabi, basaba urukiko ko rwafata icyemezo cyo kumurinda (protèger); ariko urukiko ruvuga ko rudafite izi nshingano.


Mu isaha imwe yatanze ubuhamya bwe, Michaella Wrong yagarutse cyane ku bijyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), birangira ibya Jenoside yakorewe Abatutsi atagize icyo abivugaho.


Undi watanze ubuhamya ni Jenerali Vally, umwe mu basirikare bari mu Rwanda mbere y’uko Jenoside itangira muri ‘cooperation militaire’ akaba ari umwe mu babashije kubwira Leta y’Ubufaransa ko hari gutegurwa Jenoside agera n’aho abona batamwumva asezera akazi nk’uko Me Gisagara Richard uburanira abakorewe ibyaha.


Ati:

“Ni byo, yaje gusobanurira urukiko asobanura ukuntu Col Rwagafirita wategekaga jandarumori aje yamusabye imbunda ya mitarayeze kuko ashaka kwica Abatutsi.”


Yakomeje avuga ko byamuteye ikibazo akabibwira abayobozi bose, ndetse anabibwira Perezida Habyarimana n’abandi bayobozi bo mu Bufaransa abona nta n’umwe ubifashe nk'ukuri; asezera ku mirimo.


Kuri uyu wa mbere hari ikiruhuko, bikaba biteganijwe ko uru rubanza rukomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, aho bazatingira bumva abajandarume b’Abafaransa bakoze iperereza mu Rwanda, bavuga ibyo bagezeho n’uburyo babikozemo.


Tariki 28 Kamena 2023, Hategekimana Philippe ‘Biguma’ wiyise Philippe Manier yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris; ni nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu rumukatira.

 

Comment / Reply From