U Bufaransa: Ubushinjacyaha bwasabiye umunyarwanda Dr. Rwamucyo gufungwa imyaka 30
Ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cy’u Bufaransa bwasabye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d’Assise de Paris) guhamya Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Ni urubanza rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024, aho Dr. Eugène Rwamucyo wabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, (CUSP); ashinjwa ibyaha birimo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu,ndetse n’ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura Jenoside.
Ibi byaha bifitanye isano n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakusanyijwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu Turere twa Huye na Gisagara tw’ubu, aho Dr. Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye Urukiko rwa rubanda rwa Paris ko Dr. Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).
Hari kandi umutangabuhamya wabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr. Rwamucyo asaba Interahamwe ko zigomba kwica.
Ati: “Yabwiye umuyobozi wo kuri bariyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa bagira Abatutsi uburiri bwabo.”
Umushinjacyaha Nicolas Peron, yabwiye urukiko ko hagaragajwe ibimenyetso byose byerekana ko Dr. Rwamucyo yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi, atoteza Abatutsi, abakorera n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu, asaba urukiko kutemera ko Dr. Rwamucyo ataryozwa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Butare.
Dr. Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko n’abanyamategeko be, Me Philippe Meilhac na Françoise Marthe, bahamya ko ari umwere, ni mu gihe yemeye ko koko yatanze amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, gusa ngo yabikoze mu rwego rwo gukumira ingaruka yari kugira ku bidukikije; ariko agahakana ko hari ababaga batarashiramo umwuka bashyizwe muri ibyo byobo.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo uzamenyekana kuri uyu Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!