Rwanda: Umujyi wa Kigali ugiye kunguka bisi rusange 200 zikoresha amashanyarazi
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, u Rwanda rwasinye amasezerano na Vivo Energy yo gutangiza bisi 200 z'amashanyarazi, zizifashishwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.
Ni amasezerano yasinywe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB), Minisiteri y’ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB), aho Kompanyi ya Vivo Energy Rwanda izanubaka aho izo bisi zizajya zongererwamo umuriro n’aho kuzikora igihe zagize ikibazo, mu rwego rwo kuzibungabunga.
Aya masezerano aje akurikira isozwa ry’inyigo yakozwe na Vivo Energy, ifatanije na Minisiteri y'Ibikorwaremezo n’Umujyi wa Kigali, aho iyi nyigo yarebaga uburyo hakoreshwa imodoka rusange z’amashanyarazi; hakaba hagiye gukurikiraho ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ari iby’agaciro kugira umushoramari ushaka kongera byo akora, aho anasanga bizabungabunga ibidukikije.
Yagize ati:
"Ni ikintu cyiza iyo ufite umushoramari usanzwe ukora ubucuruzi mu Rwanda kandi ushaka kongera ibyo akora. Birongera icyizere ku gihugu no ku bidukikije. Twishimiye cyane ubu bufatanye, buzazamura gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuko Kigali n'umujyi ukura vuba. Twiyemeje ubufatanye.”
Ku ruhande rwa Visi Perezida wa Vivo Energy ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Hans Paulsen, yavuze ko iyi gahunda izafasha muri gahunda u Rwanda rwihaye ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere n’iterambere ry’ubukungu.
Ati:
“U Rwanda rufite intego z’iterambere rwihaye, ibi bizafasha igihugu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bantu no ku bukungu. Hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, twishimiye gutera inkunga Guverinoma y'u Rwanda kugira ngo ifashe Kigali kugera ku ntego zayo zo kugabanya karubone no guteza imbere gahunda y’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi."
Yakomeje avuga ko itangizwa rya bisi z'amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali ritazagira uruhare mu iterambere ry’ubwikorezi burambye gusa, ahubwo rizaba ari n’urugero rwo gukurikiza ku yindi Mijyi yo muri Afurika; anaboneraho gushimira Guverinoma y'u Rwanda kuba yarashyizeho uburyo bwiza bwo gushora imari mu gihugu, anashimira abagize uruhare bose kugira ngo iyi ntambwe igerweho.
Ni mu gihe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yemeje ko uyu mushinga uzagenda neza, kandi uzoroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati:
"Twiyemeje rwose ko uyu mushinga uzagenda neza kuko bizoroshya gutwara abantu mu buryo rusange muri Kigali. Tuzakora ibisabwa byose kugira ngo buri cyose kireba izi bisi z'amashanyarazi kizabe cyakozwe mu mezi make ari imbere.”
Izi bisi zikoreshwa n’amashanyarazi zivuzwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara ikibazo gikomeye cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, by’umwihariko iyo ari mu gitondo abantu bajya mu kazi na nimugoroba bakavaho, aho iyo ugeze ahategerwa imodoka hatandukanye muri uyu Mujyi uhasanga imirongo miremire cyane n’abantu binubira uburyo bayitindaho.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!