Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Rwanda: Sobanukirwa impamvu hari ibiyaga bitabamo amafi

Rwanda: Sobanukirwa impamvu hari ibiyaga bitabamo amafi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), butangaza ko n’ubwo mu Rwanda habarizwa ibiyaga byinshi, hari ibidakorerwamo ubworozi bw’amafi bitewe n’imiterere yabyo, ibindi bikaba birimo amafi arya ayandi bikabangamira kororoka kwayo.

 

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yatangaje ko ibiyaga bikorerwamo ubworozi bw’amafi mu Rwanda ari icya Kivu n’icya Muhazi, kubera bifite uburebure bushobora gukorerwamo ubworozi bw’amafi, mu gihe ibindi biyaga ari bito cyangwa bikagira inenge zituma ubwo bworozi budashoboka.

 

Dr Uwituze avuga ko ibiyaga bya Ruhondo na Burera n’ubwo bifite amazi magari ndetse n’ubujyakuzimu buhagije, ngo amazi y’ibyo biyaga arakonja cyane bikaba bitashobokera ubworozi bw’amafi; mu gihe ubworozi bw’isambaza bwigeze kugeragerezwa muri ibyo biyaga byombi mu mwaka wa 2021, avuga ko butashobotse kubera ikibazo cy’amazi akonje.

 

Ati:

 

“Burera na Ruhondo amazi yaho arakonja ntabwo Tilapia n’isambaza bihakunda, ndetse ntiturabona ubwoko bw’amafi buhakunda.”

 

Yakomeje avuga ko ikiyaga cya Muhazi n’ubwo ubworozi bw’amafi bushoboka, bagira inama abarozi kujya ahari amazi maremare nibura ahari ubujyakuzimu bwa metero umunani, nabwo bagashyiramo amafi makeya, bashyiramo menshi bagakoresha udupombo dufasha ko amafi abona ubuhumekero.

 

Dr Uwituze avuga kandi ko ibindi biyaga biboneka mu Rwanda ari bigufi bitorohera amafi kororerwamo, naho ibiyaga nka Mugesera ngo bibamo amafi yitwa inshozi arya andi, ku buryo amafi yashyirwamo ahita aba ibiryo by’ayo amafi; ariko akavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bworozi bwa kareremba aho bushoboka, mu Kiyaga cya Kivu na Muhazi, n’ubwo bazakomeza ubushakatsi ku mafi yashobora kwihanganira ubukonje bw’amazi ya Burera na Ruhondo.

 

Kugeza ubu amazi y’u Rwanda angana na 10% z’ubutaka bwose, gusa ariko akorerwaho ubworozi bw’amafi ntahagije, bityo ibi bigatuma umusaruro w’ubworozi bw’amafi mu Rwanda utagera no kuri 2% bw’umusaruro mbumbe w’igihugu.

 

Comment / Reply From