Rwanda: RALGA yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, abagize Ishyirahamwe rihuza inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA), bemeje Habimana Dominique nk’Umunyamabanga Mukuru waryo mushya.
Ni igikorwa cyabereye mu Nteko rusange ya RALGA yanahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iri shyirahamwe rimaze ritangiye ibikorwa byaryo; igikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali (abagize nyobozi na njyanama) bayobora ubu, ndetse n’abayoboye kuva mu mwaka wa 2001.
Umuyobozi wa RALGA, Madamu Jeannette Nyiramasengesho, yavuze ko politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ari imwe mu nkingi za mwamba zabafashije kugera ku miyoborere myiza mu rugendo rw’imyaka 20 ishyirahamwe rimaze.
Umunyamabanga Mukuru mushya wa RALGA, Habimana Dominique asimbuye Ngendahimana Ladislas wari muri uyu mwanya kuva muri Mata 2018, uyu akaba yareguye kuri uyu mwanya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024.
Amwe mu mafoto:
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!