Rwanda: 'Operation Usalama’ yafashe ibicuruzwa by’arenga Miliyoni 100Frw; hafungwa abantu, inganda na za Farumasi
Mu gikorwa ngarukamwaka gihuriweho n’inzego zitandukanye cyakozwe mu gihugu hose kizwi nka 'Operation Usalama’, kigamije gukura ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe mu Rwanda, ibya magendu n’ibyarengeje igihe, hafashwe ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100 (hafi USD 84,850).
Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 9, cyakozwe mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa Mbere tariki 14 kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.
Nk’uko bigaragara muri raporo ikubiyemo ibicuruzwa byafashwe n’ababifatanywe, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023 na Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego zirebwa n’iki gikorwa nk’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG); aho ibyafashwe birimo ibiribwa nk’inyama, ifu y’ibigori n’ubuki bufite agaciro ka Miliyoni 36.2Frw, inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyarengeje igihe bifite agaciro ka Miliyoni 13.2Frw ndetse n’imiti yarengeje igihe ifite agaciro ka Miliyoni 1.4Frw.
Mu bindi harimo amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko afite agaciro k’asaga miliyoni 18.5Frw, amasashe ya pulasitiki afite agaciro ka miliyoni 13.8Frw, ibikoresho by’ubwubatsi by’agera kuri miliyoni 7.5Frw, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone bifite agaciro ka miliyoni 1.8Frw na likeli zitandukanye, amavuta yangiza uruhu, imyenda n’inkweto za caguwa, ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi.
Ni mu gihe muri ibi bikorwa hafashwe abantu 67 barimo abanyarwanda 29 n’abanyamahanga 38, inganda, amakoperative n’abantu ku giti cyabo baciwe amande arenga miliyoni 43.7Frw ku bwo gukorera ku byangombwa byarengeje igihe, gucuruza ibyarengeje igihe no kuba aho bakoreraga nta suku ihari, aho hari n’inganda 7 na farumasi 3 zaciwe amande ziranafungwa bitewe no gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kutuzuza ibipimo by’ubuziranenge.
Abayobozi batandukanye bageneye ubutumwa abagikora ibikorwa nk’ibyo bitemewe!
Mu butumwa yatanze ubwo herekwaga Itangazamakuru bimwe mu bicuruzwa byafashwe, ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko abakora ibitemewe batazigera bihanganirwa.
Yagize ati:
“Gucuruza ibyiganano cyangwa ibyarengeje igihe yaba imiti, ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi, ni ugushakira amakiriro mu kwangiza ubuzima bw’abandi. Ni uguhungabanya umutekano ubikora wese amenye ko inzego z’umutekano ziri maso kandi uzafatwa wese azahanwa hakurikijwe amategeko.”
Yakomeje avuga ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umuntu ashora imari mu byangiza ubuzima bw’abantu, dore ko binamuteza igihombo, kuko iyo abifatiwemo afungwa, agacibwa amande, ndetse n’amangazini cyangwa uruganda bye bigafungwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko bamwe mu bacuruzi bafatanywe ibicuruzwa byarengeje igihe birimo amazi n’ibinyobwa bisembuye aho wasangaga barahishe itariki igaragaza igihe byagenewe gukoreshwa bomekaho agapapuro kanditseho iyindi tariki; atanga urugero nko ku nzoga yitwa Leffe, aho icupa ririmo inzoga yarangiye mu kwezi k’Ukuboza 2022, bakomekaho agapapuro mu ibara rimwe kagaragaza ko izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023, kimwe n’abandi bacuruzi basukaga, bakanacururiza amavuta ya moteri atujuje ubuziranenge mu tujerekani twa Total Energies.
Dr Murangira yakomeje agira ati:
“Leta y’u Rwanda ikangurira abantu cyane urubyiruko kwihangira imirimo ariko ntibigomba kuba impamvu yo gukora ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibinyuranyije n’amategeko.”
Dr. Nyirimigabo Eric, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura ingaruka z’ibiribwa n’imiti muri RFDA yavuze ko inganda zimwe zakoraga nta ruhushya ruzemerera gukora, izindi zikomeza gukora nyamara zari zarafungiwe kutuzuza ibisabwa, hagaragara n’izakoraga ibicuruzwa by’ibyiganano ndetse n’izakoreraga ahatari isuku bitandukanye n’aho zagaragaje ubwo zasurwaga.
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa RICA, Beatrice Uwumukiza, yakanguriye abacuruzi n’abakiriya babo kujya basuzuma buri gihe itariki igicuruzwa kizarangirira no kwaka inyemezabwishyu, kugira ngo bizorohe mu gihe cyo kumenya amakuru ku migenzereze inyuranyije n’amategeko mu bucuruzi, anaboneraho kwibutsa abakora ubucuruzi kubanza gushaka amakuru ahagije ku bicuruzwa batumiza haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ibikorwa nk’ibi bya 'Operation Usalama’ bikorwa mu Karere kuva mu mwaka wa 2013 nk’uko byemejwe n’ihuriro ry’Inama y’abayobozi ba Polisi zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!