Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri yiyemeje gusubiza abantu ku isuka!

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri yiyemeje gusubiza abantu ku isuka!

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangaje ko kugira ngo ubwiyongere bw’Abaturage bujyane no kwihaza mu biribwa bisaba ko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga kandi abantu bakitandukanya n’imyumvire y’uko nta washora muri uru rwego ngo yunguke, abashishikariza gushora imari muri uru rwego.


Ibi Minisitiri Dr Musafiri yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Newtimes, aho yagaragaje ko mu byo azitaho harimo guhindura imiterere y’ubuhinzi bukava ku buhinzi buciritse aho usanga bwugarijwe n’ibibazo byinshi.


Minisitiri Musafiri yagaragaje ko ubuhinzi bukorwa mu Rwanda bukiri ubwo mu cyiciro cy’ubuciriritse aho ababukora batayoboka ikoranabuhanga, ntibanakoreshe imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro; aho ngo baba bafite impungenge batinya kugerageza ibintu bishya biyumvisha ko bitakunda, ibi bigatanga umusaruro muke utera ingaruka zirimo izamuka ry’ibiciro rya hato na hato.


Yagize ati:

 

“Turashaka gukemura iki kibazo; ikibazo cy’ubuhinzi buciriritse. Turashaka kwinjira mu buhinzi bw’umwuga. Aha turashaka abashoramari. Ikindi kubera ko abaturage biyongera, birasaba ko n’ibiribwa byiyongera.”


Yakomeje avuga ko bitashoboka guhaza abaturage biyongera ukoresheje ubuhinzi buciriritse, aho kugira ngo hakorwe ubuhinzi bwa kinyamwuga hakenewe ishoramari, dore ko ngo ku byuho bihari hakenewe hafi miliyari 1,3 Frw kugira ngo u Rwanda rube igihugu kibasha kwihaza mu biribwa, na cyane ko kugeza ubu umutekano wo kwihaza mu biribwa uri kuri 80%.


Ibihingwa ngandurarugo bihagaze bite mu Rwanda?


Minisitiri Musafiri yatanze ingero z’ibyuho biri mu bihingwa ngandurarugo bikwiye kuvamo amahirwe y’ishoramari, ahera ku kuba Abanyarwanda barya umuceri n’ifu y’ibigori bari kwiyongera cyane kandi umusaruro ku mwaka ugera kuri toni ibihumbi 500 by’ibigori mu gihe bakenera hagati ya toni ibihumbi 600 na 800 ku mwaka, mu gihe ku muceri ubushobozi bw’umusaruro uboneka buri hasi ya toni ibihumbi 100 ku mwaka mu gihe hakenerwa izigera ku bihumbi 400 undi usigaye ukagurwa muri Tanzania, Pakistan, u Buhinde n’ahandi.


Ikindi yasobanuye ni uko Abanyarwanda bakunda ibirayi ku buryo barya ibirenze toni miliyoni imwe nyamara umusaruro w’ibiboneka mu gihugu ukaba ugarukira kuri toni ibihumbi 700 ku mwaka, akibaza impamvu u Rwanda rwakomeza kugura ibirayi hanze nyamara bishobora kwera ahandi hatari mu Majyaruguru gusa, ahubwo no mu Majyepfo no mu Burasirazuba byahera.


Ni mu gihe kandi yanavuze ku musaruro w’ibishyimbo bigaragara ko ukiri muke kuko Abanyarwanda barya ibirenga toni ibihumbi 500, nyamara hasarurwa ibitarenga toni 500 ku mwaka.


Minisitiri Musafiri yavuze kandi ko ikibazo cy’ubutaka buhingwa atari urwitwazo, kuko hakiri hegitari miliyoni 1,4 z’ubutaka budahingwa burimo n’ubungana na 10% bwuhirwa, bityo umusaruro ushobora kwiyongera hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buhinzi, hakorwa ishoramari mu gutubura imbuto no mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucuruzi; aho yanagaragaje ko u Rwanda rugitumiza hanze ifumbire mvaruganda igera kuri toni ibihumbi 70 buri mwaka, nyamara bishoboka ko hatangizwa inganda ziyikorera imbere mu gihugu.


Ibihingwa ngengabukundu byo bihagaze gute mu gihugu cy'u Rwanda?


Agaruka ku bihingwa ngengabukungu, Minisitiri Musafiri yavuze ko icyayi n’ikawa bikiri ku isonga mu byinjiriza igihugu amadovize, aho umusaruro wabyo ugikunzwe hirya no hino ku isi, akaba ari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro bikarushaho guhingwa ku buso bunini dore ko ngo hakiri uturere dufite ubutaka busharira nyamara ikawa n’icyayi byo bishobora kuhera.


Yakomeje avuga ko isoko mpuzamahanga ryakunze amatunda yera mu Rwanda hamwe n’urusenda ariko ikibazo kikaba ko umusaruro uboneka utabasha guhaza Abanyarwanda, mu gihe ku bijyanye n’ubworozi, yavuze ko u Rwanda rufite inka zigera kuri miliyoni ebyiri ariko rudafite ubushobozi bwo kubona amata rukeneye yose.


Ati:

 

“Dushobora gutunganya litiro ibihumbi 240. Ubushobozi bwacu bwo gutunganya amata na ‘fromage’ buracyari hasi kandi bigaragaza ko hari amahirwe ku bashoramari bashobora kuza mu byo kongera agaciro bakanakora mu gupfunyika ibidahenze abaturage bacu hagatekerezwa ku kujya ku isoko mpuzamahanga.”


Minisitiri Musafiri yavuze ko ashaka guca imyumvire y’uko nta wushora mu buhinzi ngo yunguke n’ubwo hakiri imbogamizi zirimo izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe n’igishoro; aho ngo hari intambwe yatewe mu gushaka uko ibibazo by’igishoro byakemuka binyuze mu gutanga inguzanyo zidahenze.


Ati: “Ndashaka gusubiza abantu ku isuka, bagasubira mu murima ariko mu buryo bwa kijyambere, bukoresha imashini, bukorwa mu huryo bunoze. Haracyari ingaruka, birumvikana nubwo turimo tuvuga iby’ubwishingizi, gahunda ihari ntikora ku ruhererekane nyongeragaciro rwose.”


Yongeyeho ati:

 

“Ku bijyanye n’igishoro twabonye miliyari 55 Frw muri Banki y’Isi, aho abantu bazafata inguzanyo ku nyungu iciriritse iri hagati ya 8% na 15%. Umushinga waratangiye gukora. Ndatekereza ko icyiciro cya mbere cya miliyari 15 Frw cyamaze gutangwa, Banki z’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse biri kuyacunga no gutanga inguzanyo.”


Kugeza ubu ubuhinzi ni urwego rufite agaciro gakomeye kuko rutanga umusanzu wa 25% mu musaruro mbumbe w’igihugu; ni mu gihe ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko ingo zikora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi zigera kuri miliyoni 1,4. Izikora ubuhinzi bwonyine zirenga gato ibihumbi 600 mu gihe ku bworozi ari ibihumbi 205,9.

Comment / Reply From