Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo

Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo

Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolee, avuga ko abana bakeneye kwitabwaho no guhabwa ibyo bakeneye byose, kugira ngo bazabe abo bifuza kuba bo igihe bamaze gukura.

Ibi Minisitiri Uwimana yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ubwo yasozwaga inama y’Igihugu y’iminsi itatu yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, igahuriza hamwe inzego zifite aho zihuriye no kwita ku mikurire y’abana; yari ifite insanganyamatsiko igira iti ’Guteza imbere ejo hazaza, duteza imbere imbonezamikurire y’abana bato mu buryo burambye’.

Ikaba yari igamije gushaka ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu ngo mbonezamikurire (ECD’s) nka hamwe mu hafasha abana bari muri icyo kigero gukangura ubwonko hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe na NCDA.

Ubwo yasozaga iyi nama Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee yagaragaje imibare y’abana agendeye ku ibarura rusange ry’abaturage, anavuga ko bakeneye serivisi zitandukanye.

Ati:

“Iyo turebye ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda riheruka gukorwa, tubona ko abagera kuri 5,896,601 ari abana, aba bangana na 44.5% by’Abanyarwanda twese. Muri aba bana 2,426,016 bari munsi y’imyaka itandatu bangana na 41% by’abana ariko banagize 18% by’abaturage bose. Kugira ngo aba bana bazabe abo bifuza kuba bo kandi batange umusaruro ufatika mu Rwanda bakeneye serivisi zitandukanye.”

Avuga kuri serivisi abana bakeneye, Minisitiri Uwimana ati:

“Harimo kubabungabungira ubuzima, kubaha uburere bufite ireme, indyo yuzuye, kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora kubakorerwa, kwita ku isuku yabo, kubabonera umwanya wo gukina, kubaganiriza n’ibindi. Inyinshi muri izi serivisi tuzisanga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ziri mu gihugu.”

Minisitiri Uwimana kandi yashimye ko igwingira ry'abana ryagabanutse, ariko ko hakiri urugendo, yibutsa ko imikurire myiza y'umwana ari inshingano za buri wese cyane cyane ababyeyi bombi.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, avuga ko inama bamazemo iminsi, bayiteguye bagamije kugira ngo bongere bite ku bana bari munsi y’imyaka itatu birenze uko babikoraga.

Ati:

“Umwana uri munsi y’imyaka itatu tumwitayeho ntabwo yagwingira, ubwonko bwe burakura ku kigero cya 80% by’umuntu mukuru, iyo 80% yo munsi y’imyaka itatu ntabwo dushaka ko ikomeza kuducika, ndagira ngo abantu babyumve, abatarabikurikiye babyumve ko munsi y’imyaka itatu twifuza ko inzego zose bahafata nk’ikintu gicanye maremare mu buzima bw’umwana.”

Kuva Guverinoma y’u Rwanda yafata icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) mu 2011, byatanze umusaruro mu kurwanya imirire mibi n’igwingira kubera ko ubushakashatsi bwa 2020 burebana n’imibereho y’ubuzima, bwagaragaje ko kugwingira byagiye bigabanuka bikava kuri 44% bigera kuri 33%, mu gihe imirire mibi yaviragamo abana kurwara bwaki yavuye kuri 3% ikagera kuri 1%.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko ingo mbonezamikurire zavuye ku 4,010 muri Mutarama 2018 zigera ku 31,638 muri Kamena 2024, aho abana bazirererwamo bavuye ku 256,677 bagera kuri 1,149,699, mu gihe ababarera babiherewe amahugurwa bavuye ku 35,712 bakagera 101,809 hamwe na Komite nyobozi z’ababyeyi 88,846.

Amwe mu mafoto:

Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo
Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo
Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo
Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo
Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo
Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo
Rwanda: Minisitiri Uwimana yagaragaje icyakorwa ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo

Comment / Reply From