Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Gicumbi: Ababyeyi bacura abana amata bagiye kujya babibazwa

Gicumbi: Ababyeyi bacura abana amata bagiye kujya babibazwa

By Jonathan Habimana

 

Inama nyunguranabitekerezo ku bafite aho bahurira n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi, yanzuye ko hakorwa ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kudacura abana amata bayajyana ku makusanyirizo kuko bigira ingaruka mbi ku mikurire yabo, ndetse ko uwo bizagaragara ko agurisha amata ntasigaze ayo guha abana, azajya abibazwa.


Ni nyuma y’aho bigaragaye ko n’ubwo abaturage b’aka Karere ka Gicumbi boroye inka ndetse zikamwa umukamo mwinshi, hari abagemura umukamo babonye ku makusanyirizo kuyagurisha, ntibasigire abana babo ayo kunywa.


Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye, ndetse butumiza inama yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose, Abashinzwe ibigo Nderabuzima, Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mirenge n’abandi bafite inshingano ku burenganzira bw’abana; baganira ku bibazo bituma abana bagira imirire mibi, binatuma bamwe bagwingira.


Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abitabiriye iyi nama basabye buri rwego rufite aho ruhurira n’imibereho y’abaturage gukora ubukangurambaga mu baturage, babashishikariza kumenya ko iyo abana batanyweye amata biteza ingaruka mbi ku mikurire yabo, banemeza ko uwo bizagaragara ko agurisha amata ntasigaze ayo guha abana, ashobora no kuzajya abibazwa.


Hari bamwe mu baturage bagaya bagenzi babo babona amata aho kubanza kuyaha abana bakajya kuyagurisha yose, bakavuga ko ari imibare mike, kuko ushobora kubona amafaranga ariko umwana yarwara ukayamuvuzamo; abandi bagasanga ari ubujiji kuko hari n’abahabwa inka muri gahunda ya ‘Gira inka’, aho guha abana amata nka kimwe mu byo bayiherewe bakajya kuyagurisha yose.


Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abo bafatanya kuyobora gukora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage, bikazafasha kurandura burundu igwingira riri ku kigero cya 19,2% muri aka karere.


Ati:

“Turi Akarere kari gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kandi umusaruro uri kugaragara cyane kuko twavuye kuri 42% y’abana bagwingira tukagera kuri 19,2%. Dushaka kugera aho nta mwana n’umwe ugira imirire mibi cyangwa igwingira mu karere kacu, dusaba ababyeyi guha abana babo amata kuko byamenyekanye ko hari abayagurisha yose ntibasigaze ayo guha abana".


Ni mu gihe imibare yerekana ko umukamo w’amata y’inka mu Karere ka Gicumbi ungana na litiro 106,000 ku munsi, bituma kaba aka mbere mu Rwanda mu kugira umukamo mwinshi.

 

Comment / Reply From