Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Rwanda: Leta yongereye ingengo y’imari yifashishwa mu kurandura igwingira

Rwanda: Leta yongereye ingengo y’imari yifashishwa mu kurandura igwingira

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bafite imyaka iri munsi y’itanu, aho kuri ubu yongereye ku ngengo y’imari arenga Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo.


Igwingira ry’abana cyane cyane abatarengeje imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego zitandukanye zita ku buzima bw’umwana; dore ko mu 2020, ku Isi habarurwaga abana barenga miliyoni 149 bafite ikibazo cy’igwingira, aho 40% bari baherereye muri Afurika.


Ni mu gihe imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, RDHS, bwa 2020 igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015; aho kuva icyo gihe hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gufasha ababyeyi batwite n’abonsa kubona amafunguro arimo intungamubiri zihagije ku mwana, ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itangira kubahirizwa kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye.


Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igamije gufasha umuturage gusobanukirwa ingengo y’imari, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.


Iyi raporo igira iti:

“Amafaranga yashyizwe ku bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, yiyongereyeho agera kuri Miliyari 1.8 Frw, ava kuri miliyari 355.4 yari mu ngengo y’imari ya 2023/2024, agera kuri Miliyari 357.8 Frw.”


Gusa ariko n’ubwo aya mafaranga yiyongereyeho agera kuri Miliyari 2.4, ijanisha ry’ayashowe muri ibi bikorwa ugereranyije n’ingengo y’imari yose ryavuye kuri 7% ryariho mu mwaka ushize rigera kuri 6%, bitewe n’uko ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2024/2025 yiyongereyeho 12% ugereranyije n’iy’umwaka wabanje.


Kugeza ubu hari gahunda yatangijwe na Leta yo kugaburira buri mwana ufite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri igi rya buri munsi, kandi aho ikorwa neza bitanga umusaruro mu mikurire yabo, hanashyirwa imbaraga muri gahunda y’ingo mbonezamikurire ifasha kwita ku buzima bw’umwana agahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n’ibinyobwa, bakanakorerwa isuku mu gihe umubyeyi yagiye mu mirimo.


Mu 2011, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana; aho kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo mbonezamikurire zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zikaba ziri mu ngo zitandukanye z’abantu.



 

Comment / Reply From