Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi

Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25/ 8/2023 Abakobwa 100 batewe inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato bari bamaze umwaka bigishwa imyuga itandukanye, basabwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye.


Aba bakobwa babisabwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye, ubwo bahabwaga impamyabushobozi, ni nyuma y’aho bari bamaze umwaka biga imyuga ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa Empower Rwanda aterwa inkunga na Mater card foundation n’abandi bafatanyabikorwa.


Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko nyuma y’uko aba bakobwa baterwa inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato, byagaragaraga nk’aho icyerekezo cy’ubuzima bwabo kirangiye ariko bafatanyije na Leta kubasubiza icyizere cy’ejo hazaza habo.


Bamwe mu bakobwa bahawe impamyabushobozi bagize bati:

 

"Twagize ibyago dusambanwa tukiri bato, turatwita ndetse turanabyara; rwari urugendo rurerure ku buryo tutari tuzi ko twakongera kubona ubuzima, ariko turashima Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa ko batadutereranye none ubu icyizere cyo kubaho cyaragarutse.”


Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ngayaboshya Silas, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari umusaruro mubi w’ubusumbane, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye yo kwigishwa imyuga izabafasha kwihangira imirimo.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yavuze ko uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage rugaragara aho bafatanya na Leta guteza imbere umuturage birimo no kumwubaka mu bushobozi kugira ngo nawe yige kwifasha, nawe asaba urubyiruko rwahawe impamyabushobozi z'imyuga bize kuzibyaza umusaruro bihangira imirimo.


Ni mu gihe nyuma y’uko aba bakobwa 100 batewe inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato bari bamaze umwaka bigishwa imyuga irimo ubudozi, gukora imigati n’isabune, ubuyobozi bwa Empower Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo batangaje ko bagiye kwakira ikindi cyiciro.

 

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi
Gatsibo: Abakobwa 100 babyariye iwabo imburagihe bahawe impamyabushobozi

Comment / Reply From