Gicumbi: Abasaga ibihumbi bitanu bagejejweho amazi meza, basabwa ko yabateza imbere
Mu gihe mu Rwanda hari icyumweru cyahariwe amazi, kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, abaturage b’Akagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi bashyikirijwe umuyoboro w’amazi wa Kagusa bubakiwe, basabwa kuwubungabunga no kuyakoresha biteza imbere; aho insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'amazi wizihizwa tariki 22 Werurwe igira iti: "Uruhare rw'Amazi mu kwimakaza Iterambere".
Ni umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 20, wubatswe ku bufatanye bwa Water for People yatanze 55% bya Miliyoni zisaga 600 z’amafaranga y’u Rwanda y’ingengo y’imari yari ikenewe, Akarere ka Gicumbi gatanga 15% naho Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda (WASAC Group) gitanga 30%.
Uruganda rw'uyu muyoboro rufite ubushobozi bwo kubika metero cube zirenga 200, rukaba rufite kandi ubushobozi bwo kohereza amazi angana na metero cube 15 mu isaha, aho uyu muyoboro ufite amavomo 18, ukaba witezweho guha amazi meza abagera ku 5117; ni muri gahunda y’imyaka 8 (2016-2024); aho Water for People yanishimiraga ibyo yagezeho muri 'Porogarumu y’amazi, isuku n’isukura muri Gicumbi'.
Umukecuru Mukarusimbi Consolee wavukiye mu Gatenga ka Mukarange akaba ari naho atuye ubu mu Mudugudu wa Mugina, avuga ko amazi yari ikibazo gikomeye kuva mu bwana bwe, ariko ubu igisubizo kirambye cyarabonetse.
At:
“Hari aho twajyaga kuvoma mu birometero 15 ahandi ari mu birometero 10; byari bigoranye kuko habaga n’abasore bisuma amazi ijerekani bakabishyura ijana, ariko nkanjye w’intege nke nkishyura nka Magana atatu, hari n’igihe nageraga ku mugezi izuba rikandengeraho kuko kuyabona byabaga bigoranye n’abana bacu ntibabonaga uko basubira mu masomo kuko bahitaga bamanuka gushaka amazi mu ma saa tatu z’ijoro bakagaruka mu ma saa sita, kubera ko bacunganwaga n’abasore.”
Mukarusimbi yasoje ashimira Perezida Paul Kagame wabatumyeho Water for People kugira ngo ibagezeho amazi.
Umuyobozi wa Water for People Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yasabye abagezwaho amazi kuyabungabunga no kuyakoresha biteza imbere.
Yagize ati:
“Ibikorwa dukora ni iby’abaturage, bakwiye kubyiyumvamo bakumva ko ari ibyabo; nirwo ruhare rwa mbere tubasaba, aya mazi babonye bayabungabunge abe ayabo uyu munsi, ejo n’igihe kizaza ndetse n’abana babo n’abazabakomokaho bazayakoreshe mu buzima bwa buri munsi biteze imbere; kuko amazi ni ubuzima.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yashimye Water for People ku rugendo bakoranye, anavuga kandi ko hari icyizere ko n’abaturage basigaye bazagerwaho n’amazi meza.
Yagize ati:
“Mu myaka umunani n’abafatanyabikorwa nka Water for People ni urugendo twishimira ibyo tumaze kugeraho tugeza ku baturage ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura. Ni urugendo rwatugejeje ku kuba nibura abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bafite amazi ku kigero cya 94%, ako 6% gasigaye nako turabona bitaremereye, hamwe n’abafatanyabikorwa tuzabigeraho bitari cyera.”
Meya Uwera yakomeje avuga ko ubu abaturage bishimye bigendeye ku buhamya batanga ku rugendo rukomeye rurimo imvune bakoraga bashaka amazi kandi mabi, anavuga ko kubona amazi bigiye kubafasha kugira umuryango utekanye; asoza aboneraho kubasaba gusigasigasira ibikorwaremezo bubakirwa bareba umutekano wabyo kugira ngo birusheho kubagirira akamaro ndetse n’ababakomokaho bazabashe kubibonaho inyungu.
Ni mu gihe Umuyobozi mukuru ushinzwe amazi n’isukura muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kayitesi Marcelline yatangaje ko mu ibarura rusange riheruka gukorwa mu 2022 ryagaragaje ko abaturarwanda bari bafite amazi ku kigero cya 82%; ariko nyuma y’aho hari ibindi bikorwa bitandukanye byo kugeza amazi ku baturage byagiye bikorwa mu ngengo y’imari y’uu mwaka 2023/2024, bivuze ko abaturage bagerwaho n’amazi meza biyongereye.
Mu myaka 8 ishize, kwegereza amazi meza abaturage mu Karere ka Gicumbi byavuye ku ngo [ingo] 64.8% zigera kuri 91% naho mu isuku n’isukura mu ngo biva kuri 33.1% bigera kuri 72%, mu Bigo by'amashuri n’amavuriro biva kuri 71.6% bigera kuri 92.5%, hubakwa kandi imiyoboro y'amazi y'ibirometero bisaga 661, amavomo arenga 1000 byose bikaba bigeza amazi meza ku baturage basaga 340,000.
Water for People ni umuryango udaharanira inyungu ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, watangiye gukorera mu Rwanda mu 2008 mu Turere tubiri twa Kicukiro na Rulindo, ariko ubu hiyongereyeho utundi dutatu twa Gicumbi guhera mu 2016, Karongi mu 2020 na Gisagara, aho bamaze gukoresha arenga Miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika (ni ukuvuga arenga Miliyari 60 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda); bakaba banarimo gufatanya n’utundi Turere 10 kugira ngo nabo bigire ku bo basanzwe bakorana, nabo bagere ku bikorwa by’amazi, isuku n’isukura.
Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!