Dark Mode
  • Thursday, 21 November 2024

Gatsibo: Harimo kubakwa uruganda ruzaha amazi abasaga miliyoni barimo n’abanya-Kayonza

Gatsibo: Harimo kubakwa uruganda ruzaha amazi abasaga miliyoni barimo n’abanya-Kayonza

Mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi w'Akarere ka Gatsibo Burasirazuba, hakomeje imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi rwitezweho kugeza amazi meza mu batuye imwe mu Mirenge y’aka Karere ndetse n’iyo mu Karere ka Kayonza.


Ni uruganda rurimo kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, rukaba ruzageza amazi meza ku batuye mu Mirenge 5 y’Akarere ka Gatsibo ariyo Kiramuruzi, Murambi, Kiziguro, Rugarama na Remera, ndetse n’Imirenge 3 irimo Murundi, Rukara na Gahini yo mu Karere ka Kayonza.


Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi muri Sosiyete ishinzwe ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura (WASAC Development Ltd), Vincent de Paul Mugwaneza, avuga ko uyu mushinga watangiye muri Nyakanga 2023 uzarangira mu Ukuboza 2024 utwaye Miliyari 19 na Miliyoni zirenga gato 750.


Yakomeje agira ati:

“Umushinga w'uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Meterokibe (m3) 12,000 ku munsi muri Phase (igice) ya mbere, rukazajya rutanga amazi meza ku baturage basaga 1,000,000.”


Avuga ku bindi bice bitaragezwamo amazi, Mugwaneza yagize ati:

“Muri iyi Phase ya mbere, twarebye imirenge yari ifite ikibazo gikomeye cy’amazi, bidakuraho ko indi Mirenge itarahazwa amazi ku kigero cy’100%; ariko twanagendeye kandi ku Mirenge itarimo indi mishinga dufatanya n’abafatanyabikorwa nka MLFM yatanze amazi mu Mirenge ya Gasange na Muhura na World Vision mirenge nka Gitoki. Twagendeye ku Mirenge navuga ko yari isigaye inyuma kurusha indi.”


Ni mu gihe kandi Mugwaneza avuga ko barimo gutunganya inyigo y’igice cya kabiri cy’uyu mushinga kuko cyabonewe amafaranga, bityo bazongera ikindi gice ku ruganda rurimo kubakwa kugira ngo rubashe gutunganya amazi yiyongera kuri Metero kibe ibihumbi 12, banagure umuyoboro ugere mu yindi Mirenge; ku buryo uyu mushinga (Phase I na Phase II) uzarangira abaturage bose bo mu Karere ka Gatsibo na bamwe bo mu Mirenge yo mu Karere ka Kayonza, bafite amazi meza.


Abaturage bishimira ko bagiye kubona amazi meza no kuba barahawe akazi!


Abaturage b’Umurenge wa Murambi aharimo kubakwa uru ruganda, bishimira ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yo mu kiyaga cya Muhazi yatangiye; dore ko ngo bavomaga amazi aturuka ahitwa mu Byimana haba habaye ikibazo cyo kubura kubera ubuke bwayo, bakajya kuyavomesha amagare kuri Muhazi akabageraho afite agaciro nibura k’amafaranga 200 ku ijerekani; bityo ko ibibazo baterwaga no kubura amazi nk’indwara baterwaga n’umwanda bigiye gukemuka.


Aba baturage kandi bavuga ko bishimira ko uru ruganda rwatanze akazi ku baturage bikabafasha kwivana mu bukene, aho imirimo yo kubaka uru ruganda yatanze akazi ku bantu bagera ku gihumbi.


Ni mu gihe kandi Vincent de Paul Mugwaneza ushinzwe gukwirakwiza amazi muri WASAC Development Ltd, avuga ko bagendeye ku mishinga bafite n’iyo barimo gufatanya n’abafatanyabikorwa irimo gukorwa hirya no hino mu gihugu, uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025 uzarangira abaturarwanda bafite amazi meza ku kigero cya 90%, mu gihe mu mwaka wa 2030 bizaba ari 100%.

 

Gatsibo: Harimo kubakwa uruganda ruzaha amazi abasaga miliyoni barimo n’abanya-Kayonza
Gatsibo: Harimo kubakwa uruganda ruzaha amazi abasaga miliyoni barimo n’abanya-Kayonza

Comment / Reply From