Dark Mode
  • Thursday, 26 December 2024

Gicumbi: Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ yitezweho impinduka mu baturage

Gicumbi: Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ yitezweho impinduka mu baturage

Mu Karere ka Gicumbi hatangijwe gahunda bise ‘Duhurire mu Isibo n’ingoga’; aho abayobozi begera abaturage bareba uko babayeho mu buzima bwabo bwa buri munsi, iyi gahunda ikaba yitezweho gukemura ibibazo bafite no kuzamura imibereho myiza yabo, biganisha ku kwihuta mu iterambere.


‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ ni gahunda buri sibo ihabwa uwitwa ‘Imboni y’isibo’ binyuze muri tombora mu bakozi b’Akarere, Imirenge, abakorera n’ibindi bigo bikorera mu Karere ka Gicumbi; aho aba ashinzwe gukurikirana ubuzima bwayo bwa buri munsi, akanafasha batuye isibo yatomboye kwikemurira ibibazo nko kugira ubwiherero bwiza, isuku nke, abana bata ishuri n’ibindi.


Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel watomboye Isibo yitwa Icyerekezo yo mu Mudugudu wa Ruzo, Akagari ka Kibali mu Murenge wa Byumba; avuga ko n’ubwo ari kure y’aho atuye ariko aza kubabera imboni, nk’uko hari imboni z’Akarere zituruka ku rwego rwa Minisiteri, aho buri Karere kagira Minisitiri ukabera imboni n’umujyanama.


Hakizamungu Donat uyobora iyi sibo (Icyerekezo), yabwiye RBA ko iyi gahunda yaje ikenewe, anasaba Meya Nzabonimpa kujya anyaruka akareba ibibazo bikibabangamiye.


Yagize ati:

“Bije ari ngombwa kandi ari ingenzi; turabikeneye. Izo mbaraga ziyongera ku zo twakoreshaga, zizadufasha kwihuta mu kwikemurira ibibazo, bityo twiteze imbere byihuse. Ndamusaba [Meya] kuzajya anyaruka akareba ibibazo bitubangamiye.”


Avuga ku buryo ‘Imboni y’isibo’ ibigenza, Meya Nzabonimpa yagize ati:

“Turabanza tukamenya amakuru y’ibiri mu isibo, tukamenya imiryango ihari, ibibazo bihari ni bande badafite ubwiherero bumeze neza n’abatabufite, abana bataye ishuri n’ibindi bibazo, ubundi tugakora ubukangurambaga n’ibindi bijyanye no gufashanya kuko bishoboka ko dushobora gusanga wenda hari nk’abadafite akarima k’igikoni kandi isibo ihuye, abagize ingo hagati ya 15 na 20 twakubaka uturima tw’igikoni twinship umunsi umwe.”


Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ ije yunganira indi aka Karere kise ‘Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere’, aho buri wese asabwa kunganira mugenzi we mu buryo butandukanye; iyi gahunda ikaba imwe mu zafashije Akarere ka Gicumbi kuza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu bipimo by’uko abaturage bahabwa serivisi, ibipimo bikorwa n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).


Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kagizwe n’Imirenge 21, Utugari 109, Imidugudu 630 n’Amasibo 5.541; kakaba gatuwe n’abaturage 442.502 batuye ku buso bwa kilometero kare (Km2) 829; aho ubucucike ari abaturage 534 kuri Km2.

 

 

Gicumbi: Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ yitezweho impinduka mu baturage
Gicumbi: Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ yitezweho impinduka mu baturage
Gicumbi: Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ yitezweho impinduka mu baturage
Gicumbi: Gahunda ya ‘Duhurire mu isibo n’ingoga’ yitezweho impinduka mu baturage

Comment / Reply From