Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi

Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi

Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana yavuze ko n’ubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku bushobozi, Polisi mu nshingano zayo, bitagomba kugira ingaruka ku ireme rya serivisi zitangwa haba ku mupolisi ubwe, umutwe cyangwa ishami rya Polisi y’u Rwanda akoreramo, ananenga abishora mu bikorwa bibi bakanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.


Ibi Minisitiri Gasana yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nkuru ya Polisi ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.


Inama Nkuru ya Polisi ni urwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda, ikaba ihuza abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi, abayobozi ba Polisi mu ntara n’uturere bigize igihugu, igamije kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yarafatiwe mu nama ziheruka, kurebera hamwe ibyo bagezeho, ibibazo bahura na byo ndetse n’ibyihutirwa bityo bagafatira hamwe ingamba zatuma bakora kandi bakuzuza neza inshingano zabo.


Iyi Nama kandi yitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Dan Munyuza n’abamwungirije; DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe ubuyobozi n’abakozi.


Minisitiri Gasana yavuze ko Polisi ihura n'inzitizi zitandukanye mu kuzuza inshingano zirimo ibikoresho n'ibikorwa remezo bidahagije.


Yagize ati:

"Kutabasha kubona ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano ni imbogamizi ikomeye ariko ntibigomba kuba intandaro yo gucika intege. Mu gihe Guverinoma ikomeje gushakisha inkunga, mukoreshe neza ubushobozi mufite mu kuziba icyuho, mutanga serivisi nziza mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere icyizere abanyarwanda bafitiye Polisi yabo. "


Yongeyeho ko umutekano n’ituze rusange Abanyarwanda bishimira uyu munsi ari inkingi ikomeye y’iterambere igihugu gikomeje kugeraho.


Ati:

"Igihugu cyishimiye uruhare rwa Polisi mu kugera ku mutekano usesuye dufite. Muharanire gukomeza kugira ubufatanye bwiza n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu guhangana n’icyawuhungabanya cyose."


Yavuze ko kuba inyangamugayo, ubwitange, ubunyamwuga, kwihangana na disipuline, bigomba kuranga abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.


Minisitiri Gasana yavuze ariko ko n’ubwo hatewe intambwe ishimishije mu gucunga umutekano ndetse na disipuline y’abapolisi, hari abapolisi bamwe bishora mu bikorwa bibi bituma birukanwa kandi bakanduza isura ya Polisi ndetse n’igihugu muri rusange.


Iyi nama yanagarutse no kuri gahunda z'ingenzi ku bijyanye n'umutekano, gucunga umutekano mu gihe cy'iminsi mikuru, imyitwarire n'imibereho myiza y’ abapolisi n'ibindi.


Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Dan Munyuza, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga n’imibereho myiza y’abapolisi, kongera ubumenyi no kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa.
Yongeyeho ko Inama Nkuru itanga n’urubuga rwo gufatira ingamba abapolisi bafatiwe mu makosa n’ibyaha bitandukanye nka ruswa, gutoroka no gusinda.


Ku bijyanye n'umutekano muri rusange, IGP Munyuza yavuze ko ubujura, gukubita no gukomeretsa, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, magendu no guhohotera abana ari byo byaha byakunze kugaragara kuva mu ntangiro z’uyu mwaka.


Ku mutekano wo mu muhanda, IGP Munyuza yavuze ko ishyirwaho rya kamera zo kubahiriza umuvuduko, gushyira mu modoka uturinganizamuvuduko no kwegereza abaturage ibigo bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga byagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.


IGP Munyuza yagize ati:

"Mu rwego rwo guhangana n’inzitizi, Polisi izakomeza kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa, guteza imbere imibereho myiza; gukoresha uburyo buhari mu gutanga serivisi nziza no gushimangira ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano."


Ni mu gihe avuga ku bijyanye no kubungabunga amahoro, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 2000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse no mu bikorwa by’umutekano.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama:

Source: www.police.gov.rw

Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi
Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi
Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi
Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi
Rwanda: Minisitiri Gasana yanenze abapolisi bishora mu bikorwa bibi bakanduza isura ya Polisi

Comment / Reply From