Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Rwanda: 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya 2023 zaturutse ku batwara moto n’amagare

Rwanda: 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya 2023 zaturutse ku batwara moto n’amagare

Abatwara amapikipiki n’amagare barasabwa kwirinda amakosa ateza impanuka, dore ko bagize umubare munini w'abakoresha umuhanda bakunze kwibasirwa n’impanuka zimwe muri zo zihitana ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka.


Raporo y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2023, zaturutse ku batwara moto n’amagare.


Muri icyo gihe cy’amezi atandatu, urugero ni aho impanuka 2322 zagizwemo uruhare n’abari batwaye amapikipiki, zahitanye abagera kuri 98, zikomeretsa ku buryo bukomeye abantu 46.


Muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugaragaza iki kibazo cy’umubare munini w’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’uburangare bw’abatwara amapikipiki n’amagare.


Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Nzeri, bukazakomereza mu gihugu hose, abapolisi batanga ubutumwa bwibutsa abatwara moto n’amagare, aho baparika bategereje abagenzi ndetse no mu mihanda, kwirinda amakosa ateza impanuka.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ibi byiciro byombi by’abakoresha umuhanda byagizwe umwihariko, biturutse ku mubare munini w’impanuka zo mu muhanda zituruka ku makosa abagaragaraho.


Yagize ati:

 

“Bitewe n’umubare munini w'impanuka zo mu muhanda zagiye zigirwamo uruhare n’abatwara moto ndetse n'amagare, byasabye ko habaho ubukangurambaga bwihariye bugamije kwibutsa ibi byiciro by’abakoresha umuhanda, kwirinda amakosa ateza izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwaremezo.”


Yakomeje abibutsa ko kugendera ku muvuduko ukabije, gufata ku makamyo igihe bageze ku mihanda ihanamye, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto cyangwa igare, gutwara igare mu masaha y’ijoro, gutwara banyoye ibisindisha, kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda n’andi mabwiriza ari amwe mu makosa ateza impanuka zihitana ubuzima.


Hari izindi mpanuka zituruka ku batwara amagare bagendera ku muvuduko mwinshi mu mihanda icuritse, ntibabe babasha guhagaraga mu gihe bahuye n’inkomyi itunguranye.


Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa Mbere mu kugira umubare munini w’impanuka mu zabaye hagati ya Mutarama na Kamena, hagakurikiraho Intara y'Amajyepfo, ku mwanya wa Gatatu haza Intara y’Amajyaruguru, ikurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo yagize umubare muto w’impanuka muri icyo gihe.


Abatwara moto baributswa kandi gucana amatara magufi igihe cyose bakoresha umuhanda, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda kugenda batambaye ingofero yabugenewe (Casque) kimwe n’abagenzi batwaye, kugendera ku muvuduko wagenwe, kwirinda kugenda basesera mu bindi binyabiziga, kwirinda kunyuraniraho ahatemewe, kudapakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto, kwirinda gukoresha telefone mu gihe batwaye no kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru.


Kimwe n’abatwara amagare, barasabwa guhagarika gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda umuvuduko ukabije, guhagarika gutwara igare bitarenze saa Kumi n'ebyiri z’umugoroba, kutagendera hagati y'umuhanda, kubaha inzira zagenewe abanyamaguru, kwirinda gutwara imizigo iremereye rimwe na rimwe ibangamira urujya n'uruza no kubaha ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.


ACP Rutikanga yavuze ko ubu bukangurambaga buri muri gahunda ya Gerayo Amahoro, buzibanda ku kugeza ubutumwa ku bamotari n’abatwara amagare, bukazakurikirwa n’ibikorwa byo gufata abazinangira kubahiriza ibyo basabwa n’amategeko agenga umuhanda.

 


Source: www.police.gov.rw

Rwanda: 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya 2023 zaturutse ku batwara moto n’amagare
Rwanda: 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya 2023 zaturutse ku batwara moto n’amagare
Rwanda: 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya 2023 zaturutse ku batwara moto n’amagare

Comment / Reply From