Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel

“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje ku bakozi ba Sosiyete y’itumanaho ya Airtel mu Rwanda, CP John Bosco Kabera abaha impanuro zitandukanye, nabo biyemeza gushyiraho akabo mu gukumira mu mihanda.


Mu butumwa yagejeje ku bakozi ba Sosiyete y'itumanaho ya Airtel mu Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro kuva yatangira imaze kugira umusaruro ufatika, bityo ko na bo bakwiye kugira uruhare mu gukumira impanuka.


Yagize ati:

 

“Ubwa mbere dutangiza ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, twajyaga ahari imbaga y'abantu benshi tukabigisha nko muri za Gare, mu mihanda n’ahandi, ariko byabaye ngombwa ko dusanga abantu n’aho bakorera mu bigo bitandukanye tukabigishirizayo.”


Yabasabye kudakoresha telefone igihe batwaye, kuko nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje iyo umuntu atwaye ikinyabiziga ayivugiraho ashobora guteza impanuka inshuro zikubye kane.


Yakomeje agira ati:

 

“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo, hanyuma kandi wibuke uruhare rwawe mu gukumira impanuka n'umuvundo bibera mu muhanda, ibindi uze kubiharira umwanya wabyo umaze guparika ikinyabiziga.”


Yabibukije amahame akwiye kuranga abanyamaguru mu gihe barimo bagenda mu muhanda kugira ngo birinde impanuka bashobora guhura nazo mu gihe bawukoresha.


Ati:

 

“Munyamaguru menya ko igihe cyose urimo kugenda mu muhanda ugomba kugenda mu gisate cy’ibumoso bwawo kugira ngo ubashe kubona ibinyabiziga biguturuka imbere kandi wambukire ahabugenewe, ubanje kureba iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga gihari, wambuke wihuta ariko utiruka.”


Abanyamaguru ikindi basabwa ni ukubahiriza ibyapa n’amatara yo ku muhanda, bakambuka batavugira kuri telefoni cyangwa batumva imiziki no kwirinda gufatana urunana na bagenzi babo, mu gihe ababyeyi n’undi wese ufite umwana agomba kwibuka kumufata ukuboko kw’iburyo kugira ngo abe atari ahegereye aho ibinyabiziga bitambukira.


Ni mu gihe Indarajeet Singh wari uhagarariye ubuyobozi bwa Sosiyete y’itumanaho ya Airtel mu Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaje kubigisha kuri gahunda ya Gerayo Amahoro, avuga ko na bo bagiye gushyiraho akabo mu gukumira impanuka mu mihanda.


Yagize ati:

 

“Akenshi tubona ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye iyi gahunda Polisi yatangije yo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, natwe rero nka bamwe mu bakoresha umuhanda tugomba kubigiramo uruhare ndetse tukanabikangurira n’abandi.”


Indarajeet Singh kandi yasabye abakozi ba Airtel gutekereza buri umwe icyo yakora kugira ngo habeho ikumirwa ry’impanuka zibera mu muhanda, yaba akoresha ikinyabiziga cyangwa agenda n’amaguru kandi bakanabikangurira bagenzi babo baba bataragize amahirwe yo guhabwa aya mahugurwa.


Ubukangurambaga bwahawe izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bwatangijwe mu mwaka wa 2019, hagamijwe gukumira impanuka zibera mu muhanda, buza guhagarikwa nyuma y’ibyumweru 39 mu mwaka wa 2020, biturutse ku cyorezo cya Covid-19, ni mu gihe ariko bwongeye gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2022, bukaba bukomeje hirya no hino mu gihugu.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel
“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel
“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel
“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel
“Mbere y’uko uva mu rugo iwawe banza utekereze aho ugiye n'ibyo ugiyemo”; CP Kabera abwira abakozi ba Airtel

Comment / Reply From