Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Nyamasheke: Bibye ibihumbi 300 bafatanwa asaga ibihumbi 119, n’ibiro 7 by’akaboga!

Nyamasheke: Bibye ibihumbi 300 bafatanwa asaga ibihumbi 119, n’ibiro 7 by’akaboga!

Ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwiba ibihumbi 300Frw, Polisi yihanangiriza abagikomeje kwishora mu bujura bagamije kwihesha imitungo y’abandi.


Polisi ivuga ko abakora ibyo badashobora kwihanganirwa kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga, ni nyuma y’uko hagiye hakunda kugaragara ubujura mu bice bitandukanye, bukorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko, burangwa no kwambura abaturage imitungo yabo irimo amafaranga, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, rimwe na rimwe bagakomeretsa ba nyirabyo cyangwa bakabavutsa ubuzima.


Mu bujura buherutse mu Karere ka Nyamasheke, Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage yafashe abasore babiri bafite imyaka 23 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 30, bacyekwaho gutangirira umuturage mu nzira bakamwambura telefone n’ibihumbi 300Frw nyuma yo kumukomeretsa, bakamusiga ari intere.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ugeze aho byabereye.


Yagize ati:

 

“Tukimara guhabwa amakuru ku wa Gatatu saa Mbiri z’ijoro, n’umuturage wasanze uwibwe aryamye mu nzira nyuma yo gukomeretswa n’abantu bataramenyekana, bakamwambura ibihumbi 300Frw na telefone, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa, baza gufatwa mu gicuku hafi saa sita z’ijoro, ubwo bari bavuye mu Kabari ko mu isanteri y’ubucuruzi ya Mwezi.”


Yakomeje agira ati:

 

“Bakibona abapolisi babagezeho, umwe muri bo yahise ajugunya telefone agamije guhisha ibimenyetso, byaje kugaragara ko ari iy’uwibwe, abapolisi babasatse babasangana 114,900Frw bari basigaranye, n’ibilo 7 by’inyama bari baguze muri ayo mafaranga.”


Abafashwe uko ari batatu biyemereye ko bibye umuturage amafaranga batari bakamenya umubare wayo, aho bamutegeye mu nzira mu Mudugudu wa Boli, Akagari ka Miko, mu Murenge wa Karengera, ngo kuko bari bafite amakuru y’uko yagurishije inka uwo munsi, bigira inama yo kujya kunywera kure mu Kagari ka Mwezi, ari naho bafatiwe baturuka mu gutaha.


SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru, kuko bifasha mu kuburizamo ibyaha no gutahura abanyabyaha, abakangurira gukomeza gutanga amakuru ku byo babonye byose byahungabanya umutekano, anibutsa abacyumva bateze amakiriro ku bujura guhindura imyumvire, bagashaka imirimo yabateza imbere kuko nta gahenge bazahabwa na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.


Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Karengera kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.


Ingingo ya 168 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

 

Source: www.police.gov.rw

 

Comment / Reply From