Dark Mode
  • Sunday, 28 April 2024

Gishari: UNITAR ifatanyije na Polisi y’u Rwanda barimo guhugura Abapolisi 40

Gishari: UNITAR ifatanyije na Polisi y’u Rwanda barimo guhugura Abapolisi 40

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2023, abapolisi 40 batangiye amahugurwa arebana n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.


Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, akaba arimo kubera mu kigo cya Polisi cy'amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'ubushakashatsi (UNITAR).


Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi bushingiye ku bipimo ngenderwaho Mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro mu bijyanye no kuyobora ibikorwa, kuyobora abapolisi, kurengera uburenganzira bwa muntu, ubufatanye bwa Polisi n'abaturage no kubazamurira ubushobozi.


Mu bindi harimo ibijyanye no kurengera abaturage b'abasivili, gukoresha imbaraga, ndets no gufata no gufunga igihe bari mu butumwa bw'amahoro.


Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyira amahugurwa ku mwanya wa mbere mu rwego rwo guhangana n'ibihungabanya umutekano wo mu gihugu imbere ndetse no hanze ya cyo mu butumwa bw'amahoro.


Yakomeje ashimira ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cya UNITAR mu bijyanye no kongera ubushobozi, ubunararibonye mu bikorwa byo guharanira umutekano no mu zindi ngeri zitandukanye.


Yagize ati:

 

"Mbere y'uko abapolisi boherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye, babanza guhugurwa bakigishwa inzitizi bashobora guhura na zo mu butumwa bw'amahoro."


Ni mu gihe kandi CP Niyonshuti yanagaragaje ko aya mahugurwa ategura abapolisi b'umwuga kuba intangarugero mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye hirya no hino ku Isi bijyanye n'ibipimo ngenderwaho mpuzamahanga.

 


Source: www.police.gov.rw

Gishari: UNITAR ifatanyije na Polisi y’u Rwanda barimo guhugura Abapolisi 40

Comment / Reply From