Rwanda: Hashyizweho ibiciro ntarengwa ku ifu y'ibigori (Kawunga), umuceri n'ibirayi
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (MINICOM) yashyizeho ibiciro ntarengwa ku ifu y'ibigori (Kawunga), umuceri n'ibirayi.
Ni nyuma y’aho abaturarwanda bari bamaze iminsi binubira izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, aho abenshi bagaragaza ko ubuzima bubagoye cyane kubera iryo zamuka ry’ibiciro.
Ni itangazo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho yatangaje ko yashingiye ku itegeko No 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, ndetse no ku itegeko No 15/2001 ryo ku wa 28/01/2001 rigenga ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
MINICOM ivuga kandi ko yanashingiye ku igenzura yakoze ku masoko hirya no hino mu gihugu riyigaragariza ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro ku buryo bukabije, bagamije kubona inyungu nyinshi.
Iri tangazo rivuga ko nyuma y’isesengura ku mpamvu ituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko n’ibiganiro hagati ya MINICOM, inzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo zifite aho zihurira n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko; ‘Umusoro ku nyongera-gaciro (TVA cyangwa VAT) utagomba gucibwa.’
Ni muri urwo rwego ibiciro bishya by’ibirayi nk’uko MINICOM yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ni uko ikilo cya Kinigi kizajya kivanwa ku muhinzi kirangurwa amafaranga 400Frw/kg, kikazagera ku isoko kigurishwa amafaranga 460Frw/kg, ibirayi bya Kirundo birarangurwa 380Frw/kg bigurishwe 440Frw/kg ku masoko, ibyitwa Twihaze birarangurwa 370Frw/kg bigurishwe 430Frw/kg, naho ibyitwa Peko birarangurwa kuri 350Frw/kg bigurishwe kuri 410 Frw/kg.
Ni mu gihe kandi kubera iyo mpamvu ikilo cy’ibigori bihunguye kizajya kigurwa amafaranga 500, ikilo cya kawunga ni 800Frw, ikilo cy’umuceri wa Kigori ni 820Frw, ikilo cy’umuceri w’intete ndende ni 850Frw, naho ikilo cy’umuceri wa Bismati kikaba amafaranga 1,455(Frw).
MINICOM itangaje ibi biciro mu gihe ibirayi bya Kinigi byagurishwaga 700Frw/kg ariko byaranguwe 600Frw/kg, ibyitwa Kirundo bikagurishwa amafaranga 540Frw/kg byaranguwe kuri 520Frw/kg, ibyitwa Rwangumi bikaba 520Frw/Kg, ibyitwa Kibuye(ari na byo bihendutse cyane bikagurwa amafaranga 500Frw, naho ibiciro bya kawunga n’umuceri na byo byari byaratumbagiye kuko ikilo cya kawunga yitwa Gashumba cyari kimaze kugera ku mafaranga 1300Frw/kilo(kg), iyitwa Mugurusu ikagurwa 1200Frw/kg, mu gihe ikilo cy’umuceri cyari kimaze kugera ku mafaranga 1,200Frw (uwa Kigori) umutanzaniya ukagurwa 2,000Frw/kg.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!