Dark Mode
  • Thursday, 21 November 2024

Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera

Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera

Iyahoze ari Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory-RFL) yahindutse Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI), hiyongeramo inshingano zo gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, ubwo Ubuyobozi bwa RFI bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza impinduka zabaye muri iki kigo, ikiganiro cyanitabiriwe n'Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by'ubutabera muri Minisiteri y'ubutabera, Nabahire Anastase, wari umushyitsi mukuru, Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w'Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, ndetse n’Umugenzuzi Mukuru mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Morris Murigo; ahanagaragajwe ikirango gishya cy'iki kigo.


Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr Karangwa Charles, yavuze ko guhindura RFL ikaba RFI, bivuze ko umutungo n’abakozi n’ibindi byose byimuriwe muri RFI; kandi ko biha u Rwanda kuba igicumbi cya serivisi y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.


Yongeyeho ati: “Bizafasha kandi mu gukora ubushakashatsi, gutanga amahugurwa no kwemerwa ku rwego mpuzamahanga. RFI ifite intumbero yo kugeza serivisi zayo mu bindi bihugu no gushishikariza ibihugu by’Afurika gukoresha serivisi zitangwa nayo.”


Yakomeje avuga ko RFI ari intambwe ikomeye igihugu cy’u Rwanda cyateye mu gufasha mu rwego rw’ubutabera haboneka ibimenyetso by’ubuhanga ku buryo buhendutse, dore ko mbere byatwaraga ingengo y’imari nini bijya gupimirwa mu mahanga, ndetse byanagabanije igihe byatwaraga kugira ngo ubutabera buboneke; ibi bikiyongeraho gufasha kurwanya ibyaha, anaboneraho gushimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku mbaraga zikomeye zashyizwe muri iki kigo.


Ni mu gihe Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by'ubutabera muri Minisiteri y'ubutabera, Nabahire Anastase,  yavuze ko RFI ari ishema ry’ubutabera bw’u Rwanda.


Ati:

 

“RFI ni ishema ry’u Rwanda ni n’ishema ry’urwego rw’ubutabera. Icyerekezo cy’igihugu cyacu ni ukubaka igihugu kugendera ku mategeko, gutanga ubutabera kuri bose, bwihuse kandi bunoze. Itegeko ngenga ry’imiburanishirize y’imanza nshinzabyaha riteganya mu ngingo zinyuranye icyitabwaho kugira ngo abantu bahabwe ubutabera; buhabwe urega n’uregwa. Ibimenyetso rero ni ikintu gikomeye cyane kuko urega uhagarariwe n’ubushinzacyaha asabwa gutanga ikimenyetso gifatika kigaragaza ko icyaha cyabayeho kandi ko uwagikoze ari uregwa, kuko iyo ikimenyetso kibuze ibyo ibyo uvuga biba ari amangambure.”


Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida nº 049/01 ryo kuwa 02/08/2023, mu gihe iki kigo cyatangiye cyitwa Kigali Forensic Laboratory muri 2005, aho cyari agashami ka Polisi y’u Rwanda, gihinduka Rwanda Forensic Laboratory mu mwaka wa 2016.


Muri serivisi RFI isanzwe itanga zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo ngo hamenyekane icyateye urupfu, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no gusuzuma ibihumanya.


Ni mu gihe avuga ku nshingano ziyongereye mu kigo ayobora, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr Karangwa yavuze ko ubu bemerewe gukora ubushakashatsi, ndetse n’amahugurwa yaba ay’abakozi b’ikigo kuko bagomba kwiyongera, abafatanyabikorwa b’ikigo n’abandi bantu baba abo mu bihugu byo hanze babisabye, abakora mu mirimo itanga ubutabera nk’abagenzacyaha, abashinzacyaha, abacamanza ndetse n’abaganga.

 

 

Amwe mu mafoto:

Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera
Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera
Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera
Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera
Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahindutse Rwanda Forensic Institute (RFI) inshingano ziriyongera

Comment / Reply From