Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Rwanda: Dr Mbonimana weguye mu Nteko Ishinga Amategeko kubera ‘ubusinzi’, yateguje igitabo yabwanditseho

Rwanda: Dr Mbonimana weguye mu Nteko Ishinga Amategeko kubera ‘ubusinzi’, yateguje igitabo yabwanditseho

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, Dr Mbonimana Gamariel weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, agiye gushyira hanze igitabo yise “The Power of Keeping Sober” cyangwa se ‘Imbaraga z’Ubushishozi”, kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.


Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, Dr Mbonimana yatangaje ko igitabo ke ateganya kuzagishyira hanze tariki 12 Ugushyingo uyu mwaka wa 2023, aho umuhango wo kugishyira hanze uzaba ku isaha ya saa cyenda z’amanywa muri Hilltop Hotel i Remera; aho ngo kizaba gikubiyemo inama nyinshi ku rubyiruko rwabaswe n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge, aho ngo cyanditswe mu mvugo zigezweho ku buryo kizaryohera urubyiruko ruzagisoma, bikarufasha kunywa inzoga nke no kwirinda ibiyobyabwenge, n’uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kumurikira u Rwanda aruganisha ejo heza.


Avuga ku bazitabira iki gikorwa, uyu mugabo wahoze ari Umudepite akavanwa mu Nteko na ‘Manyinya’ yavuze ko harimo abantu babiri mu bo biganaga ubwo yirukanwaga mu mashuri yisumbuye kubera gusenga na babiri bakoranye ubwo yiyirukanwaga mu Nteko kubera gusinda, Abapasiteri babiri bamubatije mu mazi menshi mu 1993, babiri mu bo basangiye inzoga bwa mbere ku myaka 26, nyir’akabari yanywereyemo inzoga bwa mbere na Padiri wamusuye mu rugo bwa mbere amaze kureka manyinya.


Mu bandi ateganya ko bazitabira iki gikorwa barimo Umunyamakuru wa TV1 n’uwa Igihe, babiri mu Bapasiteri ba EPR Kiyovu aho asengera, Perezida w' Urugaga rw'Abanditsi b'Ibitabo mu Rwanda, bamwe mu barimu, abanyeshuri , n'abayobozi muri East African University Rwanda akorera ubu, Umupasiteri yajyaga gusindiraho ubwo yabaga amaze kuzihaga amubwira ko inzoga zamumukundishije, Umuyobozi w' Umudugudu w’aho atuye, Umuyobozi uzaturuka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Prof Antoine Nyagahene wasomye igitabo akandika n'ijambo ry'ibanze, aho yagize ati: "Imbaraga z'Ubushishozi birenze wino ku mpapuro. ... buri wese muri twe afite imbaraga zo guhindura ejo hazaza hacu heza no gusiga impinduka zitazibagirana ku Isi."


Ni igitabo Dr Mbonimana agiye kumurika nyuma y’umwaka yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’iminsi mike afashwe atwaye imodoka yasinze, aho ngo azaba anizihiza isabukuru y’umwaka amaze aretse kunywa inzoga, anazirikana ko yaziretse ku bw’impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, dore ko ngo abandi bose byari byarabananiye kuzimucaho.


Dr Gamariel Mbonimana yavutse tariki 15 Ukwakira 1980, akaba afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi, aho mbere yo kuba Umudepite muri Nzeri 2018, yari Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), aho yanayoboraga Agashami k'Uburezi muri iyi Kaminuza.


Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya, yanabaye Umukuru w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda, ni mu gihe kuva muri Gashyantare 2023, Dr Gamariel Mbonimana ari Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ubushakashatsi (Director of Research) muri Kaminuza ya East African University Rwanda, mu ishami ryayo riherereye i Remera, Kisimenti mu Mujyi wa Kigali.

 

Comment / Reply From