Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Rwanda: Batatu nibo bemerewe by’agateganyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, mu Badepite bihagaze bite?

Rwanda: Batatu nibo bemerewe by’agateganyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, mu Badepite bihagaze bite?

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje abakandida bemerewe kwiyamamaza by’agateganyo ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, aho mu bantu 9 bari batanze ibyangombwa hemerewe batatu gusa, hanatangazwa abemerewe ku mwanya w'Abadepite; mu gihe hari bamwe bagifite amahirwe.


Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yavuze ko bari bakiriye abashaka kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika icyenda (9), barimo babiri batanzwe n’imitwe ya politiki, ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda, mu gihe abandi barindwi bifuza kuba abakandida bigenga ari bo Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, Phillipe Mpayimana ndetse na Jean Mbanda.


Mu gutangaza abemerewe by’agateganyo kuri uyu wa Kane nk’uko byari biri no ku ngengabihe y’amatora y’Umukuru w’igihugu yahujwe n’ay’Abadepite, Perezida wa NEC yatangaje ko abemerewe by’agateganyo ari Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ndetse na Mpayimana nk’umukandida wigenga.


Avuga ku bakandida batujuje ibisabwa Perezida wa Komisiyo y’amatora yagiye avuga umwe ku wundi ibyo batujuje, aho urebye muri rusange bahuriye ku bantu 600 bemerewe gutora bagomba kubasinyira ko babashyigikiye mu gihugu hose, ni ukuvuga 12 muri buri Karere kandi bari kuri lisite y’itora yako; aho ngo wasangaga n’uwababonye mu Turere tumwe na tumwe hari aho yageraga ntibashe kuzuza umubare usabwa.


Ni mu gihe ku myanya y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Madamu Oda Gasinzigwa uyobora NEC yavuze ko Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatayije yatanze abakandida 80 hemerwa 77 bujuje ibisabwa, PL batanze abakandida 54 hemerwa 39, PSD batanze abakandida 59 hemerwa 52, DGPR batanze abakandida 64 hemerwa 09, PDI batanze abakandida 55 hemerwa 41, mu gihe PS Imberakuri batanze abakandida 80 hemerwa 28; bose hamwe hatanzwe abakandida 392 abujuje ibisabwa ni 246 abatujuje ibisabwa ni 146.


Mu bakandida bigenga NEC yakiriye kandidatire 27 habonekamo umwe rukumbi witwa Nsengiyumva Janvier wujuje ibisabwa, abandi bamwe babura ibyangombwa biherekeza kandidatire zabo mu gihe bose babuze ibisabwa kuri lisiti z’ababashyigikiye.


Ni mu gihe mu bakandida batorerwa mu byiciro byihariye; mu cyiciro cy’abadepite 24 b’abagore NEC yakiriye kandidatire 200 muri rusange harimo 33 bo mu Ntara y’Amajyaruguru ahemewe 30, mu Majyepfo yakira 60 hemerwa 56, mu Burasirazuba yakira 46 hemerwa 42, mu Burengerazuba yakira 44 hemerwa 39, naho mu Mujyi wa Kigali yakira 17 hemerwa 14; ni ukuvuga ko muri kandidatire 200 NEC yakiriye, izemewe ni 181.


Mu cyiciro cy’urubyiruko NEC yakiriye kandidatire 34 hemerwa 23, mu gihe mu cyiciro cy’abafite ubumuga hakiriwe kandidatire 13 hemerwa 7.


Hari amahirwe kuri bamwe batujuje ibisabwa!


Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) Madamu Oda Gasinzigwa, avuga ko nyuma yo gutangaza kandidatire zemejwe by’agateganyo, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 60 y’Itegeko Ngenga rigena amatora, umukandida utujuje ibisabwa afite iminsi itanu (5) y’akazi yo kubyuzuza; ni ukuvuga guhera ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024 kugeza ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024; gusa ariko ngo ‘ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida ntibishobora kuzuzwa nyuma ya tariki 30 Gicurasi 2024.’


Ni mu gihe kandi yanaboneyeho gutangaza ko abakandida bifuza ibisobanuro by’inyongera bakwegera Komisiyo y’igihugu y’amatora, anavuga ko nk’uko ingengabihe y’amatora ibigaragaza, gutangaza burundu kandidatire zemejwe bizakorwa ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024.


Biteganijwe ko amatora akomatanije y'Umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite azaba tariki 14,15 na 16 Nyakanga 2024, aho azabimburirwa n'Abanyarwanda baba mu mahanga tariki 14, tariki 15 hatore Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, aho hazaba hatorwa Perezida wa Repubulika n'Abadepite 53 bo mu mitwe ya Politiki n'abigenga, naho tariki 16 hatorwe Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko ndetse n'umwe uhagarariye abafite ubumuga.


Ni mu gihe kandi bitarenze tariki 20 Nyakanga hazatangazwa by'agateganyo ibyavuye mu matora, hanyuma tariki 27 Nyakanga 2024 hatangazwe burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite yo muri uyu mwaka wa 2024.

 

Rwanda: Batatu nibo bemerewe by’agateganyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, mu Badepite bihagaze bite?

Comment / Reply From